Abavandimwe ba Hagenimana Jean Bosco byamenyekanye ko yitabye Imana kuwa 23 Nyakanga 2022, bavuga ko uyu nyakwigendera yitabye Imana Atari anarwaye yewe ari nabwo yari akiva ku kazi, ndetse bakanavuga ko umugore we yari amaze imyaka ibiri yarahukanye aho yiberaga mu nzu yo hanze, nk’uko uwari umukozi wo muri uru rugo abyemeza.
Ubwo yahaga amakuru BTN dukesha iyi nkuru, uyu mukozi yagize ati” twumvise telephone isona nta muntu uyitaba, turakomanga biranga, nibwo twavuze ngo reka duhamagare mama Keza tumubwire ko boss nta mafranga yo guhaha yadusigiye kuko asanzwe aba hanze y’uru rugo”. Uvuga ko ari umuvandimwe wa nyakwigendera we mu kwemeza ko nyakwigendera urupfu rwe Atari urwizanye gusa ahubwo yishwe, abivuga muri aya magambo ati” basanze yoroshe hepfo, amaraso ku buriri, kandi ubona bamurundarunze neza ubona ko yishwe neza, kuko babanje kumugarika n’amaraso yavuye, babanje kumwica bigaragara, bamushyira umusego ku mutwe, yubikamo umutwe, ibyo bikagaragaza ko ashobora kuba yishwe”.
Undi mugabo uvuga ko ari umuvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko mbere y’urupfu rwa nyakwigendera baganiriye, akamubaza icyo apfa n’umugore we ku buryo batandukanye akaba yibera mu mazu yo hanze (annex), amusubiza ko byabaye amahitamo y’umugore we, kuko gusa ngo iyo igihe cyo kujya ku meza basangiraga kugira ngo abana batababara, bamara kurya umugore agasohoka n’ubundi akajya kurara hanze. Yakomeje avuga ko hari n’ubwo nyakwigendera yakundaga kumubwira ko umugore we yigendeye akaba rimwe ari ku Gisenyi n’ahandi, gusa kubera ko yasengaga ibintu byose akabyihanganira.
Aba bavandimwe bombi ba nyakwigendera bakomeza bavuga ko bananijwe n’umuryango w’uwahoze ari umufasha wa nyakwigendera Uwase julliene kuri ubu uri mu maboko y’ubugenzacyaha hamwe n’umusore wari umukozi muri uru rugo bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera, bakavuga ko ngo banashatse kubiba abana ba nyakwigendera ariko bakabagarura, kugeza ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 kanama banagiye gusaba padiri ko yareka gusomera misa yo guherekeza nyakwigendera ariko padiri akabyanga, dore ko ngo amategeko yose yavaga kuri Uwase uri muri gereza.
Bakomeza bavuga ko umwana mukuru wari wafashe umwanzuro ko papa we ashyingurwa, ariko abo muri uyu muryango wa mama wabo bamusaba ko atagomba gushyingura atarataha, kugeza n’ubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bari bamaze gutegura uburyo bwose bwo gushyingura ariko umugore aho ari muri gereza agatira telephone akabahamagara ababwira ko nibibeshya bagashyingura umugabo we ataraza, azabajyana mu manza, bakibaza igihe umurambo wa nyakwigendera uzamara mu buruhukiro batazi n’igihe umugore azatahira. Aba bavandimwe ba nyakwigendera kandi bavuze ko bari gusaba RIB ko yakwinjira muri iki kibazo kugira ngo umuvandimwe wabo amaraso ye aryozwe abo bakeka ko bamwishe.
Umunyamakuru yagerageje gushaka kuvugisha abo mu muryango w’umugore wahoze ari uwa nyakwigendera, ariko nta numwe wari waje mu mihango yo gushingura, cyane ko bavugwaho n’ubundi gukomeza kuvuna uyu muryango, ariko abari bari muri iyo mihango bakaba bavuze ko uyu mugore yagize amahirwe yo kuba Atari ari muri iyi mihango kuko ntago bari kwihanganira kumubona n’ibyo yakoreye nyakwigendera dore ko ibyinshi yabikoreraga mu maso yabo. Aba bavandimwe bakomeje kuvuga ko kandi kuba umugabo yarapfuye kuwa gatanu bakabibwirwa nyuma y’iminsi ari ikimenyetso cy’uko abifitemo uruhare, kuko batumva uburyo urugo rurimo umugore umugabo we yapfa ntibimenyekane.
Kuri ubu umuryango wa nyakwigendera waje gushyingura nyakwigendera ngo nubwo abo mu muryango w’umugore we ndetse n’umugore batabishakaga, mu gihe uyu mugore we afunze we n’umukozi w’umusore wakoraga muri uru rugo bakurikiranweho urupfu rwa nyakwigendera, mu gihe abana bo bari mu maboko y’abo mu muryango wo kwa nyakwigendera. Source: btn tv.