Padiri yakoze impanuka yica abantu babiri

Ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023,Umupadiri witwa Gakuba Celestin w’imyaka 41 y’amavuko, wo muri Paruwasi ya Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yakoze impanuka ikomeye ihitana abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye.

Amakuru avuga ko uyu Mupadiri yari afite umuvuduko mwinshi, aho yari atwaye imodoka ya Jeep Toyota Hilux, akaza kugonga aba bantu abaturutse inyuma, akaba ngo yari agiye gusoma misa. Iyi mpanuka yahitanye Mukandekezi Grace w’imyaka 63 na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri.

Undi witwa Uwimana Beatrice w’imyaka 33 akaba yakomeretse aho yagiye kuvurizwa mu Bitaro bya Nyamata. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, kuko Padiri yananiwe gukata ikorosi agonga abanyamaguru.

Yagize ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ngo ajye gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.” Padiri Gakuba we yakomeretse intoki byoroheje ariko akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yaje kubyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

SP Twizeyimana yatangaje ko impanuka ikimara kuba Padiri yapimwe basanga nta bisindisha yanyweye. Imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Inkuru Wasoma:  Benshi batunguwe n’uburyo budasanzwe abana bari muri Gereza ya Nyagatare bafashwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved