banner

Padiri yanze gusezeranya abageni ku munota wa nyuma I Gicumbi

Kuwa gatandatu tariki 26 Kanama 2023 ahagana saa munani z’amanwa, umugabo yajyanye n’umugore we gusezerana muri kiliziya Gaturika ya Shangasha iherereye mu karere ka Gicumbi ariko bagezeyo padiri yanga kubasezeranya. Ibi byabereye mu murenge wa Shangasha, akagali ka Shangasha umudugudu w’Ituze aho aba basanzwe basengera.

Abari bitabiriye ubu bukwe bavuze ko uyu mugore ari uwa 3 uyu mugabo abana na we nyuma y’uko hari uwa mbere banasezeranye imbere y’Imana muri ADEPR iyo ikaba impamvu padiri yabateye utwatsi. Umuturage umwe yagize ati “Isosi yaguyemo inshishi wa mugabo we, uzi kugira ngo wizere ikirori ukakibura sha! Ubu bukwe ntibwabuze nka miliyoni ebyiri n’igice, gusa nanjye sinabona uko mbivuga, ku munota wa nyuma koko!”

Undi muturage yavuze ko uyu mugabo n’umugore we basanzwe babana ndetse baranabyaranye, ndetse kuri uwo munsi bakaba bari banafite umwana urahabwa isakaramentu rya Batisimu, gusa padiri we akaba yaramwemereye kumubatiza. Yagize ati “babatije umwana wabo, gusa abaturage bavuze ko uriya mugore ashobora kuba ari nk’uwa gatatu cyangwa uwa kenshi uyu mugabo azanye, akaba afite n’undi basezeranye.”

Inkuru Wasoma:  Bibiliya imaze imyaka irenga 1000 yatejwe cyamunara kuri miliyoni 38 z’amadorari

Padiri wanze kubasezeranya yavuze ko hari imiziro bafite gusa yanga kuvuga iyo ari yo. Abajijwe ku kuba yaranze gusezeranya uyu muryango ariko akabatiza umwana wabo, yasubije ko impamvu ari uko umwana ari umunyeshuri akaba yarize kugira ngo akorere isakaramentu rye, bityo ntabwo yazira amakosa y’ababyeyi be.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo n’umugore bangiwe gushyingiranwa, abari batashye ubukwe umugabo yageze aho abasaba gutaha buri wese agaca ukwe ababwira ko nta kintu yabamarira kandi gahunda zose zari kuba zitaciyemo, bataha bijujuta kubera ko harimo n’abari bamutwereye.

ivomo: Igicumbinews

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved