Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019, akaba n’umugore w’umuhanzi The Ben, yatangaje amazina bise umwana wabo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, Pamella yagaragaje ko umwana w’umukobwa baherutse kuruhuka bamwise amazina ya “Icyeza Luna Ora Mugisha” wabonye izuba ku wa 18 Werurwe 2025, avukira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Mu bundi butumwa yashyize kuri Instagram Pamella yagize ati: “Sinigeze menya ko nakunda umuntu cyane kugeza ubwo nahuye n’umwana Luna, ndatangaye Imana ni iyo kwizerwa.”
Icyemezo kigaragaza imyirondoro y’uwo mwana kigaragaza ko yavutse afite 8 Pounds (LBS), bivuze ko apima ibilo 3.62874. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu, ubusanzwe umwana uvuka aba afite hagati y’ibiro 2.5 na 4.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umwana uvukanye 3.62874 aba ari mu rugero rusanzwe rw’abana bavuka, ariko ni ngombwa ko abaganga bakurikirana ubuzima bw’umwana kugira ngo barebe niba akura neza kandi afite ubuzima bwiza.
Hashingiwe kuri icyo cyemezo kigaragaza imyirondoro ye, bigaragara ko Icyeza Ora Luna Mugisha afite uburebure bwa 21 inches (In), akaba areshya na santimetero 53.34.
Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu uburebure busanzwe bw’umwana uvuka buba hagati ya santimetero 45 na 55. Ibi bivuze ko umwana ufite santimetero 53.34 aba ari mu rugero rusanzwe rw’uburebure bw’abana bavuka.
Mu mazina yahawe uyu mwana wa The Ben hagaragaramo irye ‘Mugisha’, ni mu gihe Uwicyeza, yahisemo kumwita ‘Icyeza’ rikomoka ku izina rye Uwicyeza.
Mu bisobanuro by’izina ‘Luna’ ryiswe uyu mwana, bigaragaza ko rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini risobanura Ukwezi, mu gihe ‘Ora’ ryo rikomoka mu giheburayo, rigasobanura “Umucyo,” naho mu kilatini risobanura “Gusenga”.