banner

Papa cyangwa yavuze ibyo amaze kwiga nyuma yo gutandukana n’umusobanuzi wa filime Rocky

Kuva papa cyangwe yatandukana na Rocky entertainment, havuzwe kenshi ko yasubiye inyuma cyane mu muziki bimwe bita kuzima, kubera ko atagikora byinshi mubyo Rocky yamufashaga, gusa ku ruhande rwe, we si ko abibona kuko hari byinshi yungutse, nubwo gusubira inyuma bitari kubura nk’umuhanzi wari utangiye kwimenyereza byose ku giti cye.    Umuhanzi Bruce melody yishongoye ku bamushinja kwica umuziki nyarwanda

Papa cyangwe avuga ko kuva yatandukana na Rocky ibitekerezo bye byakuze ndetse arushaho kumenya uko yitwara ku bantu nuko atwara ibikorwa bye by’umuziki. Yavuze ko mbere yo kuvuga abanza gutekereza kabiri mu rwego rwo kwibaza niba ibyo agiye kuvuga Atari bube asiba amayira ye asigaye bigatuma atekereza cyane kuko yiyishyurira byose.

Yavuze ko impamvu atakigaragara no mu biganiro byinshi byo kuri YouTube ari uko igihe yaba ari kumwe na Rocky yakoraga byose ashatse atekereza ko ikiba cyose Rocky ajya kugikemura. Ku kijyanye no gusubira inyuma, Papa cyangwa yabwiye Radio Rwanda ko bitari kubura nk’umuntu uri kwimenyera byose ku giti cye kandi mbere yari afite umufasha.

Inkuru Wasoma:  Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yavuze igikorwa azakora nava mu Bitaro kugira ngo yerekane ibyiza Imana yamukoreye

Yavuze ko kuba yari kumwe n’ikipe ngari imufasha icyo gihe indirimbo zakundwaga cyane, ariko n’ubu batari kumwe ibintu biri kugenda bisubira ku murongo. Yatangaje ko kuri ubu nta bashoramari bari kumufasha gushora mu muziki we uretse ko afite abawukunda na we bakamukunda bamuba hafi muri iki gihe. Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana n’iriya kipe ngari yamufashaga mu mpera za 2021, yanarushijeho kwiga kumenya umutungo we yakoresheje, uwinjiye n’uwasohotse.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved