Papa Francis agiye kugira umuhire Floribert Bwana Chui uvuka i Goma

Papa Francis yatanze uruhushya ko Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo agirwa umuhire, intambwe ya mbere muri Kiliziya Gatolika yerekeza ku kugirwa umutagatifu, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru rwa Vatikani.

Urubuga rw’amakuru Vatican News rwa Kiliziya Gatolika rwatangaje ko Papa Francis yatanze urwo ruhushya ku wa mbere kandi ko Bwana Chui azagirwa umuhire “vuba aha”.

Bwana Chui, umulayiki wari komiseri mukuru kuri gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma, yishwe ku itariki ya 8 Kamena (6) mu mwaka wa 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo, afite imyaka 25.

Uyu wari warize ubukungu muri kaminuza, witaga no ku bana bo mu muhanda, yari mu muryango wa Sant’Egidio w’abalayiki bo muri Kiliziya Gatolika.

Inkuru Wasoma:  ADEPR yahaye imashini zidoda abagore barimo abahoze mu buraya

Inyandiko ya Sant’Egidio n’inkuru ya Vatican News bivuga ko Bwana Chui yishwe nyuma yo kwanga kurya ruswa kugira ngo yemerere kwinjira ku isoko rya Congo ibiribwa bitujuje ubuziranenge n’ibyangombwa byo gucuruzwa bivuye mu Rwanda, ahubwo arabimena.

BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura ayo makuru mu buryo bwigenga.
Vatican News isubiramo ubuhamya bw’abamuzi bavuga ko Bwana Chui yahisemo gupfa aho kwemerera guhita ibiribwa byashoboraga guhumanya umubare munini w’abaturage, yanga “amafaranga yanduye” ya ruswa.
Urwo rubuga rw’amakuru rusubiramo amagambo ya Faustin Ngabu wari Musenyeri wa Goma icyo gihe, avuga ko Bwana Chui yazize “ubunyangamugayo bwe”.

Uwo Musenyeri yasubiwemo agira ati: “Ni umuntu washoboye kugumana ubwisanzure bwe mu bihe bigoye cyane. Ibyo yaciyemo ni ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera kwe kwa gikristu.”

Bwana Chui yari yatangiye akazi akorera mu murwa mukuru Kinshasa mu kigo cy’igihugu gishinzwe gasutamo (Office Congolais de Contrôle, OCC), nyuma yaho yimurirwa i Goma kuba umukuru w’ishami ry’icyo kigo ryaho.

Abanye-Congo batatu basanzwe baragizwe abahire.

Uwa vuba aha cyane ni Padiri Albert Joubert, Umufaransa wari ufite ubwenegihugu bwa Congo, wagizwe umuhire na Karidinali Fridolin Ambongo ku itariki ya 18 Kanama (8) uyu mwaka, wari uhagarariye Papa Francis muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Umubikira Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta, wari mu babikira b’Umuryango Mutagatifu, yagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka wa 1985 – itariki abo muri Kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi mukuru w’Asomusiyo (L’Assomption) ufatwa nk’uw’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Hari kandi na Isidore Bakanja, umulayiki wabumbaga amatafari wahoze afasha abafundi b’abakoloni b’Ababiligi, wagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 24 Mata (4) mu mwaka wa 1994.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri wagiye kubwiriza abayoboke be afite imbunda yahuye n'uruvagusenya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved