banner

Papa Francis agiye kuva mu bitaro nyuma y’ukwezi kurenga arwaye

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice mu bitaro aho yari ari kuvurirwa indwara z’ubuhumekero, arasezererwa kuri iki Cyumweru.

Ibi byatangajwe ku wa 22 Werurwe 2025, n’umuganga uyoboye itsinda ry’abari bamaze iminsi bari kwita kuri Papa Francis, Dr. Sergio Alfieri mu bitaro bya Gemelli, bimwe mu bikomeye biherereye mu Butaliyani.

Dr. Sergio Alfieri yavuze ko Papa Francis ari koroherwa kandi asezererwa mu bitaro kuri iki Cyumweru.

Yagize ati “Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika azasezererwa mu bitaro ejo kuko ubu amerewe neza, ariko agomba gukomeza gufata imiti no kuruhuka bihagije byibuze amezi abiri.”

Mbere yo gusubira mu rugo iwe aho atuye, Papa Francis araza kugaragara ku rubaraza rw’imbere y’ibitaro yari arwariyemo kugira ngo aheshe umugisha abakirisitu baba baje kumusura ndetse n’abari bumwakire, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni.

Papa Francis w’imyaka 88 yajyanywe mu bitaro ku wa 14 Gashyantare 2025, nyuma yo gufatwa n’indwara z’ubuhumekero. Abaganga bavuga ko nubwo yorohewe agiye kuva mu bitaro ariko agomba gukomeza kwitabwaho kugira ngo akire neza.

Dr. Luigi Carbone, wo mu ivuriro rya Vatican, yavuze ko n’ijwi rya Papa Francis ririmo kugenda rigaruka gake gake ariko akeneye igihe cyo gukira neza.

Inkuru nziza yo gutaha kwa Papa Francis yashimishije abakirisitu hirya no hino ku isi, cyane cyane ab’i Vatican n’i Buenos Aires muri Argentine nk’igihugu avukamo.

Abantu benshi bateraniye ku kibuga cya Mutagatifu Petero giherereye i Vatican bashimira Imana ku bwo kugaruka kwa Papa Francis, nyuma y’amasengesho bakomeje gusenga kuva yajyanwa mu bitaro.

Gusezerwa kwa Papa Francis mu bitaro ntibivuze ko ahita akomeza imirimo ye nk’uko byari bisanzwe ahubwo azakomeza ibikorwa bye ari uko amaze gukira neza.

Papa Francis w’imyaka 88 yakunze kurangwa n’indwara z’ubuhumekero, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.

Papa Francis yabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere uhawe izo nshingano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!