Papa Francis arateganya gusura igihugu cye kavukire cya Argentine mu mwaka utaha

Papa Francis yatangaje ko ateganya kwerekeza mu gihugu cye kavukire cya Argentine mu 2024, bikazaba inshuro ye ya mbere azaba akandagiye mu gihugu cye kavukire kuva yaba papa mugihe k’imyaka icumi ishize.

Mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi w’ikinyamakuru La Nación cyo muri Argentine cyasohotse ku cyumweru, Papa yagize ati: “Ndashaka gusura igihugu cyanjye  umwaka utaha.” Papa w’imyaka 86 ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye kubyerekeye urugendo ateganya kugirira muri Argentine, ibi bikaba byavuzwe cyane mu gihugu cye.

Igihe cyo gusura Argentine cyateganijwe nyuma yuko perezida mushya arahiriye imirimo ye mu Kuboza nyuma y’amatora azaba yarabaye mu Kwakira. Kugirango uru rugendo rutazahuzwa n’ibikorwa bya politiki ibyo ari byo byose.

Muri Werurwe, mu myaka icumi ishize Francis abaye papa, bamwe mu bayobozi ba politiki bakomeye bo muri Argentine mu nzego za politiki zitandukanye bahamagariye papa gusura igihugu cye kavukire.

Inkuru Wasoma:  Abaherutse gutumira Israel Mbonyi mu gitaramo cy’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi byatumye bahura n’uruvagusenya

Mu kiganiro na La Nación, papa yongeye gusaba abanya Argentine kutigera bamuhuza na politiki yaho.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, Francis yagize ati: “nta cyifuzo mfite cyo guhuzwa n’imitwe ya politiki iyo ari yo yose yo mu gihugu cy’amajyepfo ya Amerika”. Ariko abasesenguzi bakunze kuvuga ko pontiff yasubitse uruzinduko rwe mu gihugu cye kugira ngo barebe ko ukuhaba kwe kudakoreshwa n’impande zombi za politiki.

Papa yagiye avuga inshuro nyinshi ko mu 2017, yateganyaga gusura Chili, Argentine, na Uruguay, ariko icyo gihe Perezida wa Chili Michelle Bachelet, yamusabye gusubika urugendo kugeza nyuma y’amatora ya perezida mu Gushyingo.

Papa Francis yahisemo gusura Chili na Peru gusa, avuga ko muri Argentine no mu gihugu cy’abaturanyi cya Uruguay naho azahagera mu mwaka utaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved