Papa Francis yagaragaje ukuri ku bivugwa ko agiye kwegura, anavuga ku mukobwa bakundanye

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis w’imyaka 87 y’amavuko yavuze ko nta gahunda afite yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko hari ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ko yaba agiye kwegura kubera ibibazo by’amagara, ahubwo ko ateganya kuguma muri izi nshingano ubuzima bwe bwose busigaye.

Ibi yabitangaje binyuze mu gitabo yasohoye kuri we yise “Ubuzima: Inkuru yanjye mu Mateka”. Papa Francis yagize ati “Ntekereza ko ubutumwa bwa papa ari ad vitam, ubw’ubuzima bwose. Bityo rero simbona igisobanuro cyo kubureka.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, Papa Francis yasubitse inama zitandukanye no kwakira abantu yari afite kubera amagara. Yarwaye ibicurane kenshi, afite ingorane mu kugenda kandi kenshi ubu aboneka mu igare ry’ab’intege nke.

Ibi bibazo kandi, kongeraho imyaka ye, byazamuye ibibazo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.

Nubwo yahakanye ko yaba atekereza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gitabo cye Francis yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko yegura kubera “ibibazo bikomeye by’amagara, najya muri Basilika ya Santa kujya ntanga penetensiya no guha ukaristiya abarwayi.”

Icyakora amakuru ava mu bamenyereye imitekerereze ya Francis, ni uko arimo kurwanya ko haba igihe aba-papa babiri bombi baba bari mu buzima – ikintu cyabayeho ubwo uwo yasimbuye Benedict XVI yafataga ingingo idasanzwe na gato yo kwegura mu 2013.

Inkuru Wasoma:  Sobanukirwa impamvu ujya usenga utakambira Imana ariko ukabura igisubizo.

Kugira Francis nka papa mu gihe Benedict XVI yari akiriho byateye ukutumvikana hejuru muri Kiliziya, by’umwihariko hagati y’abatsimbarara ku bya cyera n’abafunguye ku bitekerezo bishya. Ndetse amakuru aturuka i Vatican avuga ko ibintu nk’ibi n’ibyo Papa Francis adashaka.

Muri iki gitabo cya Francis kandi akomoza no ku buzima bwe bwite. Mu gice kimwe, avuga ku mukobwa “mwiza cyane” bakundanye akiri muto, ndetse no ku “urukundo ruto” yagize ubwo yari yaratangiye kwigira ubupadiri.

Yaranditse ati “[Uwo mukobwa] yari mu ntekerezo zanjye icyumweru cyose bityo gusenga bikankomerera. “Ku bw’amahirwe byaratambutse biragenda, nuko mpa umubiri na roho umuhamagaro wanjye.”

Papa Francis yatowe nka papa wa 266 muri Werurwe (3) 2013. Igitabo cye cyatangajwe mu rwego rw’isabukuru y’imyaka 11 ari papa.

Ivomo: BBC

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved