Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwemeje ko Padiri Yohani Bosiko Ntagungira w’imyaka 61 y’amavuko, wari Padiri Mukuru wa Regina Pacis i Remera muri Arikidiyoseze ya Kigali, yagizwe Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Butare. https://imirasiretv.com/umukozi-wimana-apotre-gitwaza-yasimbutse-urupfu-yisanga-mu-bitaro/

 

Ibi bikubiye mu ibaruwa yashyizwe hanze n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda. Iri tangazo ryavugaga ko Nyirubutungane Papa Francis ari we watoye Padiri Yohani Bosco kugira ngo abe Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare. Padiri Yohani Bosco abaye Musenyeri wa Gatatu wa Diyoseze ya Butare, nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyo na Musenyeri Filipo Rulamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

 

Urugendo rw’ubuzima bwa Padiri Ntagungira Bosco wagizwe Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare

 

Ku wa 3 Mata 1963, ni bwo Padiri Yohani Bosiko Ntagungira yabonye izuba, mu gihe yize amashuri yose i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978. Yize mu Iseminari Nto ya Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

 

Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, icyo gihe yahise aba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda. Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001, yize amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Latran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.

 

Mu 2001-2002, Padiri Ntagungira yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier) ndetse akaba na Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya OPM n’ubumwe bw’abemera Kristu. Muri 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari Nto y’Isunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

 

Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu. Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu, ni Padiri mukuru wa Paruwasi ‘Regina Pacis’ muri Arikidiyosezi ya Kigali.

 

Padiri Ntagungira yashinze Televiziyo Gatolika izwi nka Pacis Tv, ndetse akora ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, rukorera ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda. https://imirasiretv.com/rib-yafunze-abantu-umunani-bakubise-umugabo-wibye-ibitoki-bibiri-bikamuviramo-urupfu/

Ivomo: Umuseke

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved