Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yahaye umugisha abitabiriye Ikoraniro rya kabiri ry’Ukarisitiya mu Rwanda, abasaba kuba hafi y’abatishoboye kugira ngo babarememo icyizere cy’ubuzima.
Ibaruwa irimo ubutumwa Papa Francis yageneye abitabiriye iri koraniro yoherejwe n’Umunyamabanga mu biro bye, Karidinali Pietro Parolin, nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru Vatican News.
Iri koraniro ryabereye muri Diyosezi ya Butare kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2024, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kirisitu mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”
Papa Francis yamenyesheje abaryitabiriye ko yifatanyije na bo mu byishimo, anashimira muri rusange abakirisitu bose bo mu Rwanda.
Yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yibutsa abakirisitu urukundo rufatika Yezu Kirisitu afitiye abantu, kandi ko bakwiye kwitangira abandi, bakifatanya mu kubaka ubuzima bw’urukundo.
Papa Francis yavuze ko iri koraniro ryibutsa abakirisitu ko bakwiye kuba intumwa z’ubuvandimwe n’urugero rw’urukundo, kandi ko ryibutsa buri wese inshingano afite zo gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu.
Yamenyesheje abitabiriye iri koraniro n’abantu bose muri rusange ko bakwiye kugarukira “Yezu, umutsima w’ubugingo”, kandi ko bakwiye kwifatanya n’abafite ibibazo barimo abatishoboye.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko abakirisitu badakwiye kuba mu muhezo, ahubwo ko bakwiye kubana n’abandi bantu, bakarenga imipaka y’amoko, indimi n’imico.
Iri koraniro ribaye mu gihe Kiliziya Gatolika yitegura kwizihiza mu mwaka utaha yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kw’ikiremwamuntu n’iy’imyaka 125 Ivanjiri imaze igeze mu Rwanda.