Uwari umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma ashimirwa umurange w’impuwe n’ubwitange asigiye Isi.
Kardinali Giovanni Battista Re, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abakardinali, mu gitambo cya misa cyo kumusezeraho, yagaragaje ko yaranzwe no gukunda abantu, akorera abakene, kandi akaguma hafi y’abantu be kugeza ku munota wa nyuma, iyo shusho yaramuranze mu buzima bwe no mu murage we.
Misa yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Mata, kuri Bazilika ya Mutagati Petero i Vatican, yakurikiranywe n’imbaga y’abantu ibihumbi, barimo Abakuru b’Ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma, n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.
Kardinali Re yagarutse ku buyobozi bwa Papa Francis, wavuguruye isura ya Kiliziya abinyujije mu bwiyoroshye, impuhwe, no kwiyemeza gukorera abantu bose.
Yagize ati: “Mu kababaro dufite, dukomejwe n’ukwizera; ubuzima bwa muntu ntibuhagararira mu mva, ahubwo bushyikira indunduro mu rugo rwa Data.”
Yagaragaje amarangamutima menshi ashimira abayobozi batandukanye n’abandi baje i Vatican kunamira Papa Fransisiko, byerekana uburyo ubuzima n’inyigisho bye byakoze ku mitima ya benshi.
Ishusho ya nyuma ya Papa Fransisiko, nk’uko Kardinali Re yabivuze, izahora yibukwa.
Ku Cyumweru cya Pasika, tariki 20 Mata, ku munsi Mukuru wa Pasika, yagaragaye ku ngoro ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, aha umugisha abantu n’ubwo ubuzima bwe bwari bugeraniwe.
Nyuma gato, yamanutse mu kibuga mu modoka ye ifunguye (popemobile) ajya kwegera imbaga y’abakristu.
Yibutsa amagambo ya Yezu abwira Petero ati: “Urankunda? Ragira intama zanjye,” Karidinali Re yashimagije uburyo Papa Fransisiko yakiriye ubwo butumwa butagatifu abishyizeho umutima, n’ubwo yari afite intege nke ari no mu bubabare.
Abamuzi bahamya ko Papa Francis uhereye ku iyimikwa rye ku itariki ya 13 Werurwe 2013 kugeza mu minsi ye ya nyuma, yakurikije inzira ya Kristu yo gukorera abandi, yitangira Kiliziya n’abantu bose.
Ibyaranze Nyakwigendera Papa Fransisiko
Yavutse yitwa Jorge Mario Bergoglio, yari Arikiyepiskopi wa Buenos Aires, akaba yari uwihayimana wo muryango w’Abayezuwiti.
Icyemezo cye cyo kwitwa Fransisiko cyagaragazaga umurongo ashyize imbere, yakuye kuri Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, warangwaga n’ubwiyoroshye, kwegera abakene, no kuba mu buzima bworoheje.
Karidinali Re yavuze ko Papa Fransisiko yayoboye Kiliziya ashyize imbere ubusabane n’abantu, by’umwihariko abakene n’abatagira kivurira.
Ati: “Yari Papa uri hagati y’abantu, afunguye umutima kuri bose, kandi afite impano idasanzwe yo kugeza ubutumwa bukomeye bw’Ivanjili mu magambo asobanutse, imfashanyigisho, n’impuhwe.”
Iyogezabutumwa, imbabazi n’ubuvandimwe byari insanganyamatsiko z’ingenzi mu gihe cye nk’Umushumba wa Kiliziya.
Inyandiko ye ya mbere, Evangelii Gaudium (Ibyishimo by’Ivanjili), yagaragazaga umuhamagaro we wo kugeza Ivanjili ku bantu bose mu buryo bushya n’imbaraga nshya.
Yifuzaga Kiliziya ko iba nk’ibitaro bifasha abakomeretse, ifunguye kuri bose, nta vangura.
Yagaragaje urukundo rudasanzwe ku bakene n’abimukira: urugendo rwe rwa mbere nk’Umushumba wa Kiliziya rwamujyanye kuri Lampedusa ikirwa cy’u Butaliyani kiri mu nyanja ya Mediterane, ahagaragaza ikibazo cy’impunzi; nyuma ajya i Lesbos hamwe n’abandi bayobozi b’amadini; anatura igitambo cya Misa ku mupaka wa Amerika na Mexique bari bifitanye amakimbirane.
Mu ngendo 47 yakoze, urwo mu 2021 muri Iraki rwavuzwe cyane kubera ubutwari bwo kwifatanya n’abo mu karere kanyuze mu makuba y’intambara.
Mu 2024, Papa Fransisiko yageze mu bice bitandukanye by’Isi muri Aziya na Oceania, yerekana ukwiyemeza kwe kwegera abaturage.
Yamaganye kenshi intambara, ayita “itsindwa ry’agahinda ku bantu bose,” asaba Isi kubaka “ibiraro aho kubaka inkuta.”
Inyigisho ze yashingiraga ku Ivanjili y’imbabazi, avuga ati: “Imana ntirambirwa kutubabarira.”
Ibi byasorejwe mu kumushyira mu isabukuru idasanzwe y’imbabazi, ashishikariza ko imbabazi ari umutima wa Gikristu.
Karidinali Re yanashimangiye uruhare rwa Papa Fransisiko mu guteza imbere ubuvandimwe ku Isi.
Mu nyandiko ye Fratelli Tutti yo mu 2020, yagarutse ku nzozi z’ubuvandimwe bw’isi yose, agira ati: “Ntawe ushobora kurokoka wenyine.”
Yashimangiye iyo ntego ubwo yagiriraga uruzinduko mu 2019 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinyanye n’abandi bayobozi inyandiko ku buvandimwe n’amahoro.
Papa Fransisiko kandi yabaye umuvugizi ukomeye w’ibibazo by’ibidukikije afata inshingano yo kurengera ibidukikije ku rwego rw’ubutumwa bw’iyobokamana n’ubumuntu.
Muri rusange, ubutumwa bwa Papa Francis bwari ubuhamya bw’ubuntu n’ubutagatifu, ubutumire ku rwego rw’umutimanama, impuhwe n’icyizere. Uburyo bwe bworoheje, imvugo isanzwe n’impuhwe byatumye aba umuyobozi w’icyitegererezo ku Isi yose, no kuri bamwe batari basanzwe ari abakristu.
Kardinali Re yasoje agira ati: “Ubu, Papa Fransisiko dukunda, turagusaba kudusabira. Ha umugisha Kiliziya, Roma n’Isi yose, nk’uko wabikoze ku Cyumweru gishize.”