Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis yasubitse ibiganiro n’inama yari afite kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023 kubera indwara y’ibicurane arwaye. Vatikani yatangaje aya makuru ivuga ko Papa atarwaye ahubwo ibicurane afite ari ibisanzwe.
Ku munsi wo kuwa gatandatu niho Umushumba wa Kiliziya Gatorika aba afite inama zitandukanye n’abakozi b’i Vatikani ndetse ni naho yakira ababa baje bamugana mu buryo butandukanye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Ukwakira, Papa yasubitse inama yari afitanye n’umukuru w’Abayahudi ku mugabane w’i Burayi hamwe n’ijambo yari kuvugira muri iyo nama kubera inkorora yari afite. Icyakora nyuma gato y’isubikwa ry’iyo nama, Papa yaje kugaragara afite ingufu nyinshi cyane mu nama yagiranye n’abana bato.
Papa Francis amaze iminsi atorohewe n’uburwayi, kuko mu kwezi kwa Kamena yabazwe mu nda. Icyo gihe yamaze iminsi icyenda mu bitaro. Nyuma y’aho yagiye agaragara afite intege nke gusa ahumuriza abantu ko nta kibazo afite.
Biteganijwe ko Papa Francis azitabira inama izaba ku nshuro ya 28 izaganira ku ihindagurika ry’ibihe izaba kuwa 30 Ugushyingo kugeza kuwa 12 Ukuboza 2023 i Dubai. Mu ngengabihe y’iyo nama igaragaza ko Papa azamarayo iminsi itatu aganira n’abayobozi batandukanye b’isi nk’uko Reuters babitangaje.