Papa Francis yasuye abaturage ba Ukraine bahungiye muri Hungary

Kuri uyu wa gatandatu, Papa Fransisiko yasuye impande zombi z’intambara y’Uburusiya na Ukraine, asuhuza impunzi za Ukraine zisaga miliyoni 2.5 zahungiye ku mupaka zerekeza muri Hungary mu gihe cy’isengesho rusange, hanyuma agirana umwiherero w’umwihariko n’intumwa y’Itorero rya orotodogisi (Orthodox) mu Burusiya ryashyigikiye cyane intambara.

Francis yagumye k’umuco wa Vatikani wo kutabogama muri diplomasi. Ku munsi wa kabiri muri Budapest, aho yagiriye uruzinduko rwo gusura minisitiri w’abagatolika bo muri Hungary mu mpera z’icyumweru, yashimiye Abanya Hungary kuba barakiriye impunzi zo muri Ukraine anabasaba gufasha umuntu wese ubikeneye. Yanasabye kandi ko himakazwa umuco w’urukundo mu gihugu, gusa nubwo minisitiri w’intebe yemeje politiki ihamye yo kurwanya abimukira afite impungenge ko kwimuka byazabangamira umuco wa gikirisitu w’Uburayi.

Francis yavugiye muri iri torero ryitiriwe Mutagatifu Elizabeti umwamikazi wanze ubutunzi bwe kugira ngo yite ku bakene, ko ubutumwa bwiza butegeka abakristu kugaragariza urukundo n’impuhwe abantu bose, cyane cyane ababana n’ubukene.

Yagize ati: “Urukundo Kristu aduha kandi adutegeka kwitoza rushobora kudufasha kurandura ibibi bitera ukwikunda muri sosiyete, mu migi yacu ndetse no mungo zacu.

Guverinoma y’abenegihugu ba Hungary yashyize mu bikorwa politiki ihamye yo kurwanya abinjira mu gihugu b’abimukira ndetse yanga no kwakira abasaba ubuhungiro, abenshi bagerageza kwinjira muri icyo gihugu banyuze ku mupaka w’amajyepfo ibi byaje kubyara amakimbirane mu gihe kitari gito hagati ‘iki gihugu n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Francis yatangiye uruzinduko rwe kuwa gatandatu, yanasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’ubundi bumuga butandukanye bwo kumubiri. Hanyuma ku gicamunsi, agira ibirori bye bya mbere bikomeye muri Hungary,

Ku cyumweru, Francis yasoje uruzinduko rwe, mu gitambo cya Misa, ndetse yatanze n’ijambo muri kaminuza Gatolika ya Pazmany Peter i Budapest.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved