Mu kiganiro giherutse gusohoka cya Papa Francis yavuze ko afite icyizere ko abanenga icyemezo cye cyo kwemera guha imigisha ababana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi hari igihe kizagera bakabyumva, yongeraho ngo uretse Abanyafurika “Kuko bo ikibazo cyabo kirihariye.”
Mu kwezi gushize nibwo hasohotse inyandiko yiswe Fiducia Supplicans ivuga ku kwemerera guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina. Iyi yandiko yateje impaka nyinshi muri Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Abasenyeri bo muri Afurika bamaganye iki cyemezo bivuye inyuma.
Ubwo Papa Francis yari mu kiganiro n’ikinyamakuru La Stampa, yagize ati “Ababyamagana cyane ni abo mu matsinda mato y’ibitekerezo.” Yongeyeho ati: “ikibazo cyihariye kiri ku Banyafurika: kuri bo kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikintu kibi ukurikije umuco, ntibabyihanganira na gato.”
Yakomeje agira ati “Ariko muri rusange, njye nizera ko buhoro buhoro abantu bose bazahumurizwa n’umwuka w’itangazo rya ‘Fiducia Supplicans’ ryatanzwe na Dicastery ku nyigisho z’ukwemera: rigamije gushyira hamwe, aho gucamo ibice.”
Papa Francis aherutse kugaragaza ko yemera gusubiza inyuma iyi nyandiko yasohowe cyane cyane ku mugabane wa Afurika kuko Abasenyeri baho bayiteye utwatsi ku mugaragaro kugeza ubwo mu bihugu bimwe na bimwe babifatiye ingamba nko gutanga ibihano ndetse hari n’aho badatinya gutanga icy’urupfu cyangwa gufungwa burundu.
Yavuze ko kugira ngo Abapadiri batange imigisha ubusanzwe bagomba kwita ku miterere, ibyiyumviro aho umuntu atuye ndetse n’uburyo bukwiye bwo kubikora.