Papa Francis yemereye abagore gutora mu nama y’abepiskopi

Papa Francis yemeye guha abagore uburenganzira n’ububasha bwo gutora mu nama y’abepiskopi, iri vugurura ry’amateka ryerekanye icyizere cye mu guha abagore inshingano zikomeye zo gufata ibyemezo mu buzima bwa Kiliziya Gatolika.

Francis yemeje impinduka z’amahame agenga Sinodi y’Abepiskopi n’umuryango wa Vatikani uhuza abasenyeri ku isi mu nama z’ibihe bitandukanye, nyuma y’imyaka itari mike abagore basaba ko nabo bagira uburenganzira bwo gutora.

Kuri uyu wa gatatu, nibwo i Vatikani hatangajwe impinduka zishimangira icyerekezo gishya ku bayoboke b’abizerwa, barimo abapadiri, abasenyeri ndetse n’abakaridinari. Banagize uruhare runini mu gukemura bibazo bya kiliziya bimaze igihe kinini

Amatsinda y’abagore bo muri kiliziya gatolika amaze igihe anenga Vatikani kuba ifata abagore nk’abaturage bo mu cyiciro cya kabiri, bishimiye iki gikorwa kiza kibaye mu mateka ya kiliziya.

Kate McElwee wo mu nama y’abagore iharanira uburenganzira bw’umugore yagize ati: “Iki cyari icyuho ugikomeye ariko kandi cyazibwe n’ibisubizo by’ubuvugizi buhoraho, bwakorewe abagore”.

Kuva mu Nama ya kabiri ya Vatikani, inama zitandukanye zo mu myaka ya za 1960 zari zigamije kuvugurura itorero, abapapa bagiye batumira abasenyeri bose ku isi bakaza i Roma ibyumweru bike, bakungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye. Inama zarangira, abasenyeri bagatora ibyifuzo byihariye bakabishyira papa, hanyuma agatanga inyandiko isubiza ibitekerezo byabo. Kugeza ubu abantu bashoboraga gutora bari abagabo gusa.

Inkuru Wasoma:  Ibyo wamenya ku nkomoko y'intambara ya Isiraheli na Palesitine muri Bibiliya n'impamvu ari yo makimbirane arambye ku isi

Ariko mu mpinduka nshya zashyizweho na Papa francis, abagore batanu muri kiliziya bazifatanya n’abapadiri batanu kuba abahagarariye amatora muri kiliziya gatolika. Papa francis kandi yashyizeho abayoboke 70 batari abepiskopi muri sinodi kandi asaba ko kimwe cya kabiri cyabo baba abagore, ndetse n’urubyiruko rukagira umwanya muri aba banyamuryango.

Inama itaha izaba tariki ya 4-29 Ukwakira, iziga ku ngingo yo gutuma kiliziya irushaho kwitabira igikorwa cy’abalayiki, mu nzira izwi nka “synodalite” Papa Francis amaze imyaka myinshi aharanira. Cardinal Jean-Claude Hollerich, wateguye isomo rya sinodi yagize ati: “Ni impinduka zikomeye, ntabwo ari impinduramatwara.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved