Papa Fransisko yatangaje ko indwara n’imibabaro bishobora kudufasha kumenya icy’ingenzi mu buzima bwacu

Nubwo isi muri iki gihe ishobora kubona uburwayi n’imibabaro ntacyo bivuze, akenshi ugasanga binatera bamwe na bamwe kwiheba no gutakaza ikizere cy’ubuzima, Papa Fransisiko avuga ko bishora gutuma abantu bose bibuka ko Kristo afite imbaraga zo guhindura imibabaro mu rukundo.

Mu kigairo Papa Fransisko yagiranye na Pontifical Biblical Institute kuri uyu wa kane, yavuze ko “Ashobora kwemerera imibabaro ikamuviramo amakenga, kugeza aho yihebye no kwigomeka; cyangwa ko ashobora kubyakira nk’amahirwe yo gukura no gushishoza ku by’ingenzi mu buzima, kugeza aho duhura n’Imana.

Yongeyeho ati: “Icya nyuma ni iyerekwa ry’ukwemera dusanga mu Byanditswe Byera”. Yanavuze kandi ko ingingo iki kigo cya Pontifical Bibilical Institute kigaho ijyanye n’indwara ndetse n’Imibabaro muri Bibiriya ari ingingo yegereye cyane umutima we.

Yanatanze ingero zo mu isezerano rya kera z’abantu bizeraga Imana mu gihe cy’amarira ziboneka nko muri (Zab 38), (Zab 6: 3; Is 38), ndetse no mu Isezerano Rishya, aho Yesu “ahishura urukundo rwa Se, imbabazi, no guhora ashakisha abantu b’abanyabyaha, bazimiye, banakomeretse.”

Papa Fransisko yagize ati: “Ntabwo ari impanuka ko ibikorwa rusange bya Kristo bigaragazwa ahanini no guhura n’abarwayi.” Gukiza mu buryo bw’igitangaza ni kimwe mu bintu by’ingenzi byaranze umurimo we (Mt 9,35; 4:23): Akiza ibibembe n’abamugaye (Mk 1: 40-42; 2: 10-12); akiza nyirabukwe wa Simoni n’umugaragu w’abasirikare (Mt 8: 5-15); kandi akiza n’abarwayi bose bamwizeye (Mk 6:56).

Papa Fransisko asoza yagize ati: “Rero muri Kristo imibabaro ihinduka urukundo kandi iherezo ry’ibintu byo kuri iyi si riba ibyiringiro by’izuka n’agakiza, nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe abitwibutsa”.

Ati: “Muri rusange, ku Mukristo, yewe n’ubumuga ni impano ikomeye yo gusabana, n’Imana aho ituma umukristo agira uruhare mu guhamya byiza bya Kristo binyuze mu bunararibonye bw’intege nke ze.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved