Papa Léon XIV umaze iminsi icumi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, nka Papa wa 267, yimitswe ku mugaragaro, yongera gusaba amahoro mu batuye Isi.

 

Ni umuhango wabaye ku wa 18 Gicurasi 2025 mu Misa yabereye ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, ahari hateraniye abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

 

Ni umuhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo ku Isi barimo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, Perezida wa Peru, Dina Boluarte, Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio n’abandi batandukanye.

 

Mbere yo gutangira Misa, Papa Léon XIV ku nshuro ya mbere yaje mu modoka igenewe Papa izwi nka ‘Pope Mobile’ agenda asuhuza imbaga yari iteraniye ahabereye uwo muhango.

 

Padiri Bahire Honoré ukorera ubutumwa i Vatican wari muri uwo muhango yabwiye Radiyo Rwanda ko ahabereye uwo muhango hari hakubise huzuye ndetse no mu mihanda ihakikije kuko i Vatican hari hasanzwe abantu benshi bari banitabiriye umwaka wa Yubile muri Kiliziya.

 

Padiri Bahire yasobanuye ko Aba-Cardinal batatu bo ku migabane itandukanye ari bo bambitse Papa Léon XIV ibimenyetso bimuha ububasha bwo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

 

Ati “Hari impeta n’umwambaro yambikwa n’Aba-Cardinal batatu bahagarariye imigabane itandukanye bisobanuye ko bahagarariye Kiliziya yose. Umwe amwambika akenda gakoze mu bwoya bw’intama kitwa ‘pallium’ bamwambika ku rutugu bigaragaza ko ari umushumba mwiza uzaheka intama ku rutugu nka Yezu. Yambikwa n’impeta ya Petero bigaragaza ko ari we usimbuye Mutagatifu Petero ku buyobozi bwa Kililziya.”

 

Akimara kwambikwa ibyo bimenyetso bimuranga nk’umushumba wa Kiliziya, Papa Léon XIV yongeye gushimangira ibyo yavuze mu ijambo rye akimara gutorwa, asaba abantu kubaka ibiraro bibahuza kugira ngo Isi igire amahoro

 

Padiri Bahire yavuze ko nyuma yo kwimikwa nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa aba asigaje gusoma indi Misa ibera muri Diyosezi Katedarali ya Roma imugira Umwepisikopi wayo kuko n’izo nshingano aba azifite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.