banner

Papa sava agiye gusangiza urubyiruko inkuru y’urugendo rwe mu buhanzi

Mu gitaramo cya Gen-z comedy show giteganijwe kuwa 13 Nyakanga 2023, Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane nka papa sava, Sekaganda, Seburikoko n’andi mazina muri sinema nyarwanda, yagitumiwemo mu gace kacyo kitwa ‘Meet me tonight’. Muri iki gice, Niyitegeka azaganiriza urubyiruko urugendo rw’ubuzima yanyuzemo rukamugeza ku kuba ikirangirire mu Rwanda mu buhanzi.

Iki gitaramo cy’abanyarwanda gikunda guhuriramo abanyarwenya batandukanye ndetse bamaze no kumenyerwa muri Gen-z comedy show, nka Muhinde, Dudu, Admin ndetse n’abandi, gusa muri buri gitaramo haba harimo umwanya watumiwemo ibyamamare kugira ngo baganirize abitabiriye  babasangiza amasomo y’ubuzima banyuzemo kugira ngo bagere aho bageze bafatwa nk’icyitegererezo.

Inkuru Wasoma:  Intambara y’amagambo hagati ya Bruce melodie, Muyoboke na Ddumba yatumye bivamo kubera abahanzi b’abarundi

Niyitegeka watumiwe kuri iyi nshuro yahoze ari umwarimu mu mashuri atandukanye, nka Lyce de Kigali, College st Ignace ku Mugina n’ahandi ariko aza kubivamo afata inzira y’ubuhanzi. Ubwo yatangazaga ko avuye mu kwigisha akajya mu buhanzi yatunguye benshi cyane, gusa n’ubundi yabwinjiyemo neza agaragaza ubuhanga bwe, yewe aba n’icyamamare muri bwo.

Nyuma yo kubyinjiramo, ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane cyane cyane muri sinema nyarwanda, aho ahora anatwara ibihembo bitandukanye. Niyitegeka yamenyekanye muri filime nyarwanda zo hambere, harimo nka ‘Sekaganda’ ‘seburikoko’ ‘papa sava’ n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved