Niyitegeka Gratien wanditse izina muri sinema nyarwanda nka Papa Sava cyangwa se Seburikoko yagaragaje ko atemeranye n’ubuhanuzi bwa Pasiteri Akim Helleman Mbraushimana, uherutse guhanurira Uwanyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava ko bazakorana ubukwe ndetse bakabana nk’umugore n’umugabo.

 

Papa Sava yavuze ibi asa nusubiza Pasiteri Akim wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe, nyuma y’uko hacicikanye amashusho agaragaza uyu mugabo ahagurutsa Mama Sava, akamubwira ko agiye gutandukana n’umugabo we, hanyuma agakorana ‘ubukwe bw’icyubahiro na Papa Sava.’

 

Uyu mupasiteri yabajije Mama Sava niba yaratandukanye n’umugabo we, undi avuga ko bataratandukana. Yahise abwira Mama Sava ko Imana imweretse ko Namara gutandukana n’umugabo we wa mbere, azakora ubukwe bw’icyubahiro kandi akabukorana na Papa Sava basanzwe bakinana umunsi ku munsi.

 

Yagize ati “Imana irambwiye ngo ugiye gutandukana n’umugabo wawe, Numara gutandukana nawe, nkubwire umugabo Imana iri kunyereka, hari ubukwe bw’icyubahiro buanutse, umva ikintu kigutunguye Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe.”

 

Pasiteri Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko ibyo ahanuye abihagazeho, kandi ko Yesu akwiye kwamamara mu mahanga yose. Mama Sava yahise agaragara nk’umuntu utunguwe mu buryo bukomeye, ariko Hakim amubwira ko Imana yumvishije Papa Sava ‘urukundo rwawe.’ Ati “Uri umugore mwiza.”

 

Kuri uyu wa Gatandatu tarii 20 Mata 2024, ubwo Papa Sava yari mu kiganiro ‘urubuga rw’imikino’ cya Radio Rwanda, yabajijwe kuri ubu buhanuzi bukomeje kugaruka cyane ku mbuga nkoranyambaga, avuva ko atabyemera kuko aheruka mu rusengero mu mwaka w’1995.

 

Uyu wamamaye muri filime nyarwanda zinyuranye, yumvikanishije ko iby’ubuhanuzi bitamufasheho. Ati “Hajya nibyo bamubonekeye cyangwa ni ibyo bamuhanuriye! Njyewe mperuka mu rusengero mu 1995, muzagende mubibaze uwo ‘Mama Sava’ na Pasiteri ntaho mpurira nabo. Rwose banabyumve, ntaho mpurira nawe. Naho ibyo bintu byabo niba bifite ingufu, nanjye ndabitegereje.”

 

Abajijwe igihe azakorera ubukwe, ‘Papa Sava’ yifashe abwira abakunzi be n’abandi gutegereza kuko igihe kizagera. Ati “Mwategereje amabonekerwa […] Mba mbona nari kubona aho byerekeza, yaba bo (abahanura), yaba n’abajyayo (Abajya gusenga), ntabwo duhuza.”

 

Icyakora abenshi bategereje igihe ubu buhanuzi buzasohorera, dore ko hari amakuru avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero nk’umukristu usanzwe, ariko atungurwa n’inyigisho za Pasiteri Akim Hulleman. Bikaza bihinyuza abari batangiye kuvuga ko ari ibintu byapanzwe ngo babone uko bavugwaho mu itangazamakuru.

 

Uyu mukinnyi wa filime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere y’Abakristu, mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rirangiye yasabye Pasiteri Akim Hulleman ko amashusho y’ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa Youtube rw’iri torero.

 

Ngo Mama Sava yakomeje kuvugisha Pasiteri Hakim ariko biba iby’ubusa, bigera ubwo abantu batangira guhererakanya aya mashusho, kugeza na nubu ari mu mashusho akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

 

Icyakora nk’uko abantu benshi bakomeza kubivuga ubu buhanuzi ni bumwe mu buzashyira mu rujijo Mama Sava kuko kuba asanzwe afite undi mugabo agahanurirwa ko bazatandukana akabana n’undi ari ibintu bishobora kwihanganirwa na bake.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved