Rudasingwa Emmanuel Victor ni umubyeyi wa nyakwigendera Rudasingwa Ihirwe Davis, witabye Imana tariki ya 12 kamena 2022, aho yasanzwe amanitse mu mupira ku rugi rwo mu rugo kwa Rudasingwa nyuma yo gutabazwa n’umukozi wo mu rugo wari usanzwe arera uyu mwana witwa Nyirangiruwonsanga solange, wanahise afatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB kubwo gukekwaho kwica Davis.
Kuwa 15 Nyakanga 2022 nibwo urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko Nyirangiruwonsanga icyaha cyo kwica Ihirwe Davis kimuhama kuko nawe arabyiyemerera, gusa ubwo yajyanwaga kuburana imbere y’urukiko aho icyaha cyabereye mu kagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, Nyirangiruwonsanga yaburanye ahakana avuga ko akenewe kurenganurwa, kuko atakoze icyaha ngo kuba yaracyemeye nuko yashyizweho igitutu.
Uruiko nyuma yo kumva impande zombi, ubwo ni ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rwunganira Nyirangiruwonsanga solange, rwafashe umwanzuro w’uko urubanza ruzasomwa kuwa 25 Nyakanga 2022, n’ubundi ari nako byagenze runasomerwa imbere y’imbaga y’abatuye mu gace kabereyemo icyaha ku mugaragaro, aho urukiko rwemeje ko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana yareraga akatiwe igihano cy’igifungo cya Burundu.
Nyuma y’uru rubanza abaturage benshi ntago babyumvaga kimwe, kubera ko bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko Nyirangiruwonsanga igihano ahawe kimukwiriye ugereranije n’ibyaha yakoze, ariko abandi bakavuga ko bidakwiriye, kuko ngo icyari kubanyura ari uko bari kumushyira imbere nawe akicwa bareba akava ku isi, umwe yagize ati” buriya uriya mugore yishe perezida w’ahazaza, yishe umushoramari, umudepite, muri rusange yishe umuntu ukomeye”.
Rudasingwa Emmanuel papa wa nyakwigendera Davis, we yavuze ko igihano uyu Nyirangiruwonsanga yahawe kimukwiriye kubera ko aricyo gihano gikomeye kurusha ibindi mu Rwanda, gusa avuga ko ashaka gukosora bimwe mu byavuzwe mu gihe cy’urubanza, ati” ndashaka gukosora ibyavuzwe, kuko uriya mugore yavuze ko Davis ariwe wimanitse, ntago aribyo abahageze mbere barabibonye, amapfundo ameze kuriya ntago uriya mwana yari gushobora kuyapfundika, ikindi uriya mwana ntago yigeze aboha kuburyo yari kubiha ariya mapfundo”.
Yakomeje avuga ati” n’umwicanyi nawe ubwe yarabyivugiye ko umwana yari afite uburere, ibyo bikaba ibigaragaza ko umwana nta butindi yabayemo”. Yakomeje avuga ko rwose ataribyo ko umwana ariwe wizirikiye umugozi. Yakomeje avuga ko kandi nk’uko byagaragaye uriya mugore ari fier y’ibyo yakoze, ati” nk’uko mwabibonye mwabonye ko uriya mugore atewe ishema n’ibyo yakoze, byatumye ntekereza ko uriya mwana wanjye atariwe muntu wa mbere yaba yarishe, ahubwo nasaba inzego bireba ko yabazwa neza hakamenyekana niba ntabandi bantu yaba yarishe”.