“Papa wanjye yanshyingiye inzoka nkiri umwana”| umuhungu yihinduraga inzoka| bamukuyemo imyenda bashaka kumwica .

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto, ariko amateka y’ubuzima akaba yaramwigishije byinshi cyane, aho no kuvuga inkuru y’ubuzima bwe agira amarangamutima kubwo kubyibuka ubundi amarira agashoka ava ku maso ye agatemba akagwa hasi, aho inzira yaciyemo imeze nk’inzira y’umusaraba kandi ari kuzira ibyo atagizemo uruhare.

Ubwo umunyamakuru wa BIGTOWN yaganiraga n’uyu mwana w’umukobwa, yatangiye avuga ati” muraho neza, amazina yanjye nitwa Umwali, nkaba ngiye kubasangiza inkuru y’ubuzima bwanjye, gusa abari buyumve bagura amarangamutima bihangane, kuko nanjye iyo ndi kuyivuga ndayagira, gusa ibijyanye n’ubuzima bwanjye ni uburyo navuye mu gihugu nkajya muri Uganda, nkagerayo bagashaka kunshyingira kandi nkiri umwana muto, kandi mu byukuri mu Rwanda umwana nkanjye ntago bamushyingira, gusa nyine uwo muhungu akajya yihindura inzoka”.

Umunyamakuru yatangiye amubaza aho atuye naho abarizwa, uyu mwana avuga ko mbere yari atuye mu gatsata ariko ubu akaba abarizwa ku Gisenyi, ariko ibyo byose akaba ari nyuma y’uko aje mu Rwanda avuye muri Uganda ari naho ubuzima bwe bwabereye umusaraba maze akaza mu Rwanda aje nk’ushaka ubuhungiro, aho yagize ati” amateka yanjye ni menshi kuburyo ntazi ukuntu nayavuga, ariko nyine reka mvuge muri make ubundi ibyambayeho”.

Uyu mwana w’umukobwa Umwali yatangiye avuga ko ajya kumenya ubwenge yasanze abana na mama we ndetse na papa we, ariko uwo mugabo mu byukuri ntago yari papa we, ahubwo yaje kumenya ko nyuma y’uko avuka papa we wa nyawe yavuye iwabo aho babaga ajya mumugi gushaka akazi, nyuma mama we aza gutegereza igihe kinini cyane burangira papa we ataje, aribwo nyuma mama we yaje gushaka undi mugabo ariwe yasanze ari papa we.

Inkuru Wasoma:  Yasamye inda none imaze imyaka irenga 5 yaranze kuvuka| abaganga bose bamukuriye inzira ku murima.

Ngo nyuma rero aho bari muri Uganda, habayeho bimwe byo kudakunda umwana kubera ko Atari uwawe, aribwo uyu mugabo wasimbuye papa we yatangiye kujya amurangira abagabo n’abasore ngo baze kumutereta, ariko mama w’uyu mukobwa akabyanga avuga ko umwana we atarakura, uyu mukobwa agira ati” igihe cyarageze iwacu hakajya haza abasore, bakambwira ngo bankunze, bamusaba ko yakwemera kubabera umugore wabo, gusa narabyanze ariko mbyanze nibwo bagiye kubaza umugabo wa mama, umugabo wa mama yanywaga inzoga cyane, maze abwira abo basore ko bamuha ibyo ashaka maze bakanjyana nkajya kuba umugore wabo”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ati” bamwemereye kumuha inka 12, nyuma yaho haje umusore umwe twese turi murugo, ariko ni nyuma y’uko yari yaramaze kuganira nuwo mugabo wamwemereye inka 12, nuko uwo musore araza avuga ko yankunze ashaka ko mubera umugore, abaza niba bakwemera ko musanga, ubwo narabyanze na mama arabyanga, gusa umusore yahise agenda ariko bigaragara ko yarakaye cyane, ubwo rero nyuma ndi aho turi guhinga nagiye kumva numva ukuguru kwanjye kuraremereye cyane, kwa kundi ujya gushyigura ukuguru ukumva kuraremereye, ngiye kubona mbona ni inzoka”.

Umukobwa akomeza avuga ko inzoka yagumije kumwizingirizaho kugeza ubwo bavuye mu murima bagataha, batashye nibwo inzoka yamuvuyeho nayo iragenda, nuko ageze murugo yumva numero iramuhamagaye kuri phone asanga ni ijwi ry’umusore, uwo musore amubaza nba ubutumwa yamwoherereje yabubonye, umukobwa amusubiza ko atabubonye, umusore ahita amubwira ko niba atabubonye ubundi azamwoherereza nta kabuza azabubona.

Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ati” nyuma yahoo ndi mu buriri nibwo nagiye kumva numva inzoka ku musego wanjye aho ndyama, kandi ya nzoka nabonye yanyizingiye ku kuguru nubundi niyo nabonye aho ku musego wanjye, arongera arampamagara kuri phone, ambaza niba noneho ubutumwa yanyoherereje ntabubonye noneho bwa nyabwo, musubiza ko nanone ntabwo nabonye, gusa nari mfite ubwoba kubera ko iwabo baryaga abantu”.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Christopher Muneza yerekeje muri Amerika

Umwali avuga ko byose umugabo wa mama we yakoraga byo kumushakira abagabo kwari ukugira ngo ave murugo rwe kuko Atari umwana we, aribwo nyuma yakoze uko ashoboye abifashijwemo n’abagiraneza agashaka ibyangombwa byo kugaruka mu Rwanda, aho bitari inzira yoroshye ariko nyine Imana ikamufasha kuko yiyambaje amasengesho cyane aza kugaruka aho asigaye abana na se wabo ubungubu ku Gisenyi.

Nanabasaba gukomeza kujya mudukurikira muza gusoma amakuru tubagezaho umunsi ku munsi, ndetse n’inkuru ndende y’uruhererekane IBANGO RY’IBANGA irungu rigashira. Turabakunda!

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved