Gasikiri ni umwana umaze kumenyekana cyane muri comedy nyarwanda. Ajya gutangira gukina comedy byeruye hari mu mwaka wa 2018 ubwo yakinaga kuri Smart guys gusa nyuma aza gutandukana nabo atangira gukinana comedy na mama we ndetse na mushiki we aho bakoze team yabo bayita ikirezi.
Mu kiganiro Gasikiri na mama we baguranye na 5guys ubwo bari babasuye bavuze ku buzima bwabo busanzwe bwa comedy ndetse n’ubuzima bwite dore ko Gasikiri na mama we ndetse na mushiki we babana aho papa wabo akaba umugabo w’uyu mugore yamutaye abana bakiri batoya.
Ubwo bamubazaga ku bijyanye na comedy bakora ndetse n’umusaruro bitanga, GASIKIRI yavuze ko kuba ibikorwa byabo byaramamaye mu mazina ye bitavuze ko ariwe ugomba kwitegeka, cyane cyane nko kumafranga ava muri comedy bakora, ahubwo mama wabo ariwe ugena byose, gusa ntago ajya ababurira ibyo bakeneye kuko buri cyose abana bakeneye barakibona kandi bikozwe na mama wabo.
Ubwo yabazwaga niba bitamubabaza kuba bigaragara ko ariwe nyir’ibikorwa ariko amafranga akagengwa na mama we, Gasikiri yavuze ko bitajya bimubabaza cyangwa se ngo bimubangamire na gato, cyane ko ataragera igihe cyo kwigenga kandi nanone anyurwa n’uko mama we abitaho we na mushiki we.
Bagikomoza kuri uwo mubano wabo, bababajije impamvu babana gutyo nta papa wabo, Gasikiri avuga mu magambo arimo agahinda avuga ati” papa yadutaye ashaka guhima mama ngo arebe ko nawe azajya ajya mu bandi bagabo, ariko mama wacu niwe mubyeyi wa mbere mubuzima, kuko ibyo papa yashakaga ntago yigeze abibona, papa aduta nari mfite imyaka 3 mushiki wanjye we yari ari mu myaka itanu, ariko mama wacu yakomeje kutunambaho kuburyo nta kintu na kimwe namushinja”.
Gasikiri yakomeje atakagiza mama wabo avuga ko yabonye ko atandukanye n’abandi bagore, kubera ko nk’uko ajya abibona hano hanze ndetse no muma film abagabo iyo bataye abagore, abo bagore bahita bishora mu nzoga ndetse bagakurizaho kuzana abandi bagabo, ariko mama wabo we aho gukora ibyo bintu ahubwo yashatse uburyo abitaho neza, kugeza ubwo bagira n’igitekerezo cyo gutangira kujya muri comedy bakeka ko byanga byakunda na papa wabo iyo ababonye yicuza.
Gasikiri na mushiki we
Mu rwenya rwinshi Gasikiri yavuze ko mama we atagira abagabo baza kumutereta ndetse yanamushyizeho za maneko zo kumucungira, bishimangirwa na mama we avuga ko buriya Atari buri muntu wese waza kwinjira aho ngaho iwabo atabanje guha Gasikiri ubusobanuro bwimbitse, ati” buriya ntago wapfa kuza kwinjira hano cyane cyane uri umugabo ngo gasikiri akorohere, urumva ni umwana wabuze care ya papa we aba afite ubwoba bw’uko yabura na care ya mama we bityo aba yumva ko ngomba kuhamubera”.
Mama wa gasikiri ubwo bamubazaga ku buzima bwa Gasikiri uko agaragara kuma video ndetse no murugo, asubiza avuga ko nubwo Gasikiri aba agaragara nk’umuntu uzi ubwenge cyane muri video, ariko iyo ageze murugo ubuzima burahinduka, Ati” buriya muri video biba bitandukanye no murugo, ntago bikuyeho ko adakomeza gutekereza nk’uko agaragara, ariko iyo ageze murugo aba ageze mu buzima busanzwe, wa mwana ukeneye kwitabwaho, ukeneye kubazwa niba yakoze umukoro wo ku ishuri, mbese wa mwana ukeneye ko umubyeyi amuba hafi”.
Umukobwa w’inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w’imyaka 76