Pariki y’igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’akarere ka Rusizi mu murenge wa Bweyeye yafashwe n’inkongi y’umuriro, gusa icyayiteye ntikiramenyekana. Amakuru y’ifatwa n’inkongi rya pariki ya Nyungwe izwi kubamo inyamaswa zitandukanye cyane cyane inguge, yamenyekanye kuwa 20 Kanama 2023.
Bikekwa ko aya makuru yaba yaramenyekanye hashize igihe kitari gito kubera ko igice cyibasiwe n’inkongi kiri kure y’aho abaturage batuye. Ndamyimana Daniel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye yavuze ko bakimenya aya makuru bitabaje inzego z’umutekano kugira ngo zifatanye n’abaturage.
Amakuru avuga ko hamaze gushya hegitari zisaga 15, icyakora ibikorwa byo kuzimya byo birakomeje. Gitifu Ndamyimana yashimiye abaturage bagize uruhare mu kuzimya inkongi, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo iyi nkongi ihagarare kuko iri shyamba rifitiye runini buri munyarwanda n’isi.
Iyi pariki ya Nyungwe iherereye mu Majyepfi ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Iri ku buso bwa kilometer kare 1019, ririmo amoko 1068 y’ibimera, amoko 13 y’inguge, amoko y’inyoni 275 n’izindi nyamaswa zirimo izikururanda n’inyamabere zitandukanye.