Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025, ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yasabwe guhagarika ubufatanye bwayo na Visit Rwanda, gahunda igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ibi byasabwe n’abadepite b’Abafaransa bashinja Leta y’u Rwanda gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ishinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ihohotera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu rwego rwo kugaragaza uko babibona, hateganyijwe imyigaragambyo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, saa munani z’amanywa ku isaha y’i Paris, imbere y’icyicaro cya PSG, Parc des Princes, ubwo iyi kipe izaba yakiriye umukino wa 28 wa shampiyona ya Ligue 1.
Abadepite Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens Bilongo basabye PSG guhagarika amasezerano yasinywe mu 2019, ateganyijwe kurangira mu 2025, azana miliyoni 15 z’ama-Euro ku mwaka muri iyi kipe. Bagaragaje ko ubu bufatanye ari uburyo bwa sportwashing bushinjwa Leta y’u Rwanda, aho ikoresha siporo mu kunoza isura yayo ku rwego mpuzamahanga.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ufite inkomoko mu Bufaransa, Thérèse Kayikwamba Wagner, yari yasabye PSG, Arsenal na Bayern Munich guhagarika amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda. Ibi byatumye Kigali ishinja Kinshasa gukwirakwiza ibinyoma no gushyira igitutu cya politiki ku bufatanye mpuzamahanga bw’u Rwanda.