Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yanyagiye Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo.

 

Ni amateka yanditswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, mu mukino wabereye ku kibuga cya Allianz Arena cyo mu Budage, ikaba ari inshuro ya kabiri cyari kibereyeho umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

 

Ni umukino wa mbere w’iri rushanwa wari wahuje aya makipe yombi mu mateka, ikaba inshuro ya kabiri ikipe yo mu Bufaransa yari ihuye n’iyo mu Butaliyani ku mukino wa nyuma.

 

Ni umukino wabimburiwe n’ibirori byo kuwutangiza, aho itsinda ry’abacuranzi bo mu njyana ya Rock rya Linkin Park, ryasusurukije abafana mbere y’uko abakinnyi bakomeye ari bo Javier Matías Pastore na Javier Adelmar Zanetti basohora igikombe cyari kigiye gukinirwa.

 

Umusifuzi w’Umunya-Romania, István Kovács, yatangije umukino ndetse iminota ya mbere yiharirwa na Paris Saint-Germain, yanabonye igitego cya mbere ku munota wa 11.

 

Ni igitego cyinjijwe na Achraf Hakimi wari uhagaze neza, aherezwa umupira na Désiré Doué watanze umupira amaze kureba uko abakinnyi ba Inter Milan bahagaze mu bwugarizi.

 

Doué ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yitwaye neza muri uyu mukino, dore ko ku munota wa 20 yaherejwe umupira na Ousmane Dembélé agahita atsinda igitego cya kabiri.

 

Iyi kipe yo mu Bufaransa yakomeje gusatira iyo mu Butaliyani bigaragara cyane ko iyirusha, ndetse igice cya mbere yihariye kirangira igerageje uburyo bw’igitego bugera kuri 13, mu gihe indi yari yagerageje bubiri gusa.

 

Igice cya mbere cyarangiye Paris Saint-Germain ikiyoboye umukino, mu cya kabiri ikomeza guhusha ibindi bitego harimo umupira wa Khvicha Kvaratskhelia wakubise igiti cy’izamu.

Ku munota wa 64, Ousmane Dembélé yakinanye neza na Vitinha, na we ahereza umupira Désiré Doué, ahita ashyiramo igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, ndetse n’icya gatatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19, yabaye umukinnyi muto ubashije kwinjiza igitego akanatanga umupira uvamo ikindi mu mukino umwe wa UEFA Champions League, aba uwa gatandatu ubikoze muri rusange.

 

Igitego cya kane cyagiyemo ku munota wa 72, ubwo Khvicha Kvaratskhelia yirukaga agasiga myugariro Alessandro Bastoni, amaze kureba uko umunyezamu Yann Sommer ahagaze, ashyira umupira mu izamu.

 

Senny Mayulu winjiye mu kibuga asimbuye Fabián Ruiz yatsinze igitego cya gatanu cya Paris Saint-Germain, gishimangira intsinzi y’iyi kipe yo mu Bufaransa, yanditse amateka yo kwegukana UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo.

 

 

 

 

 

 

 

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wari utegerejwe na benshi

 

Abafana ba Inter Milan bari mu Butaliyani bari bagerageje kuyishyigikira nubwo byanze

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.