Pasiteri Antoine Rutayisire agaragaje aho ibikorwa pasiteri Claude yitirira ubuhanuzi bituruka n’urukundo akunda Bamporiki.

Muri iyi minsi iyo uvuze pasiteri Claude abantu bahita bibuka ubuhanuzi yakoze imbere y’urukiko ubwo Bamporiki Edouard yari agiye gusomerwa, agatangaza ko Imana yamuhanuriye ko Bamporiki atazajya I Mageragere ariko bikaza kurangira urukiko rwanzuye ko Bamporiki ajya I Mageragere ndetse n’igihano cy’igifungo yari yarakatiwe cyiyongereye.

Kuva uwo munsi abantu bakomeje gutegereza niba paisteri Claude azajya gucuruza akabari ndetse n’amacumbi y’indaya nk’uko yari yabirahiriye, gusa nyuma aza kwivuguruza avuga ko Imana yari yamubeshye ikamuha ubuhanuzi itarasohoreza kuri Bamporiki. Pasiteri Claude atumye abamukurikira batangira gushidikanya ko Imana ibaho kubera indahiro yakoze mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki.

Mu kiganiro pasiteri Rutayisire Antoine umushumba w’itorero rya Anglican muri paruwasi ya Remera yagiranye na The choice live, yavuze ko ibyo abantu akenshi bita ubuhanuzi ari uko baba badasobanukiwe ibyo aribyo no kubitandukanye n’urukundo rw’ubufana bafitiye umuntu, yagize ati “ kuri pasiteri Claude, hari ukuntu umuntu aba akunda umuntu akaba anamwifuriza ibyiza gusa, rero na Claude niko byagenze, akunda Bamporiki cyane kuburyo byamwinjiye mu mutima, bigera ku rwego rwo kumwifuriza kudafungwa yatekereza ku gufungwa akabona bitashoboka, bigatuma atekereza ko ari ubuhanuzi.”

Rutayisire yakomeje avuga ko urukundo nk’uru ruba rwarenze gufana ahubwo umuntu akabishyira ku mutima cyane, ku buryo igihombo kigeze ku muntu ukunda bikubabaza cyane kuburyo wumva byanakubangamira, bikagera aho ibibi byamubaho wumva bitashoboka ukumva ibyiza bimubayeho ari nk’Imana iba yabimuvuzeho ubundi ukamwifuriza ibyiza gusa, ari nabyo byatumye pasiteri Claude abyita ubuhanuzi kandi ari urukundo akunda Bamporiki.

Umunyamakuru amubajije impamvu we atajya atanga ubuhanuzi nk’ubwo kandi afite abantu akunda, Rutayisire yasubije avuga ati “ njyewe Bamporiki ndamukunda ariko njyewe ibyo nkora, nkoresha logic(gutekereza ibintu byashoboka nta gufomboza) aho niho ntandukaniye n’abandi babikora nk’ibyifuzo byabo.”

Inkuru Wasoma:  Umunyonzi w’umugore amaze guhabwa ibirimo miliyoni 1 Frw nyuma y'ikiganiro yagiranye na Yago avuga ko agaburira abana be babiri kubera kunyonga-Videwo

Rutayisire yakomeje avuga ko Bamporiki yari yariyemereye ko yariye indonke, bityo umuntu wari usigaye wo kumubabarira ni ufite ubutware bwo kubabarira, ati “ nanjye naramusengeye ngo yere gufungwa ariko nari mbizi ko ari 50 kuri 50, kuba rero byarabigamiye ko ajya I Mageragere, umuntu arababara ariko akihangana.”

Pasiteri Claude yagaragaje uko Imana yamubeshye ubwo yamuhaga ubuhanuzi k’urubanza rwa Bamporiki abamukurikira bamubwira amagambo atari meza.

Inkuru Wasoma:  Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.

Rutayisire yakomeje avuga ko Bamporiki yari yariyemereye ko yariye indonke, bityo umuntu wari usigaye wo kumubabarira ni ufite ubutware bwo kubabarira, ati “ nanjye naramusengeye ngo yere gufungwa ariko nari mbizi ko ari 50 kuri 50, kuba rero byarabigamiye ko ajya I Mageragere, umuntu arababara ariko akihangana.”

Pasiteri Claude yagaragaje uko Imana yamubeshye ubwo yamuhaga ubuhanuzi k’urubanza rwa Bamporiki abamukurikira bamubwira amagambo atari meza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved