banner

Pasiteri Antoine Rutayisire ahaye izina rigayitse umusore wateye inda umugore wa Platini avuga n’ikosa  rikomeye Platini yakoze

Ni inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu aho nanubu bamwe byanabatengushye abandi bagakuramo amasomo ariko kandi bigatuma abandi bahindura imyumvire bari bafite cyane cyane ku bijyanye no gushing ingo cyangwa se kugirirana icyizere mu rukundo, aho byanagaragaye nk’ubugambanyi bukomeye cyane bwakorewe umuntu wagaragazaga ko akunda uwamugambaniye.

Iyo nkuru nta yindi ni iy’umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane nka Platini mu itsinda ry’abaririmbyi Dream Boys. Amakuru atangira kuvugwa byavuzwe ko umwana Platini afitanye n’umugore we Olivia Atari uwe, aho yari amumaranye imyaka ibiri yizeye ko ari uwe kandi amukunda cyane birenze urugero, nyuma akaba ari bwo umusore wateye inda uwo mugore yaje guhamagara Platini amubwira ko umwana azi ko ari uwe Atari uwe.

Platini mu kubishidikanyaho nibwo yafashe inzira ajya gupimisha umwana we koko asanga Atari uwe, ikirenze ibyo yanajyanye n’uwo musore wateye inda umugore we koko basanga umwana ari uw’uwo musore, noneho inkuru iba kimomo abenshi barashenguka abandi imitima irabarya, ariko kuri Platini we ntago yahise agaragaza akari ku mutima we. Ni inkuru yavuzwe cyane mu gihugu cyose no hanze yacyo, abafitiye impuhwe Platini ndetse n’abazifitiye umugore we, ni nabwo abantu batangiye kujonjora imigirire y’abantu mu rukundo no kwibuka ibyagiye bigaragara kuri uyu muryango wari usenyutse bitunguranye.

Nk’uko itangazamakuru ribimenyereye, akenshi iyo habayeho ikibazo nk’iki kikamenyekana abanyamakuru ku bitangazamakuru bakunda gutumira abanyabwenge mu gusesengura ubuzima ahanini kubera ko baba baraburambyemo cyangwa barabonye byinshi, ari naho rev. pasiteri Antoine Rutayisire yakoranye ikiganiro na Max tv akagira ibyo asesenguraho muri iyi ngingo, nubwo aba yirinze cyane kuvuga ku mazina nyirizina ariko atanga ingero asanisha n’ibyabaye.

Rutayisire yavuze ko umugabo ufata umwanzuro wo kujya gupimisha DNA z’abana afitanye n’umugore bashakanye aba akoze ikosa rikomeye cyane, anavuga kandi ko umugore cyangwa umugabo ujya kubana n’uwo bakundanye akamuhisha ko yabyaye aba ari ikosa rikomeye kandi rikaba ikosa ritajya ribura kugira ingaruka ku buzima bwabo, yagize ati “burya iyo abantu mwabanye ni uko hari icyizere mwari mufitanye, rero gufata inzira ukajya gupimisha DNA z’abana mu buryo bumwe cyangwa ubundi ni nk’aho cya cyizere uba wagitakaje, ahubwo numva icyiza ari uko niba warafashe umwanzuro wo kubana n’umugore mwashakanye, abana bakwanditseho, baba ari abawe cyangwa ataru abawe byihorere kuko undi mwanzuro uzafata urenze uwo nguwo uzabasenyera urugo kandi bizabangiriza byangize n’abana banyu, nubwo Atari abawe ariko ni ab’umuntu ukunda.”

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana ibikombe by’isi inshuro nyinshi mumateka yabyo kurusha ibindi.

Yakomeje avuga ati “ni ubupfapfa gushakana n’umuntu ukamuhisha ko wabyaye mbere, nari ngiye kuvuga ngo ni ubugoryi ariko ubupfapfa bukaze cyane kurusha ubugoryi kubera ko bugaragaza ko uba warapfuye uhagaze, buriya iyo ushakanye n’umuntu waramuhishe ko wabyaye, nyuma iyo abimenye ko wamuhishe bishobora kuvamo gusenyuka kwanyu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko igihe mugiye gushakana uramutse umwihereranye ukamubwiza ukuri, yakwanga akakwanga n’ubundi ntago yari kuba agukunda, yabyemera aho ni naho umenya ko ufite urukundo rw’ukuri.”

Ageze ku musore wabyaranye n’umugore washatse undi mugabo ariko nyuma yo kubona urugo rwabo rukomeye akajya guca ruhinga nyuma akabwira wa mugabo w’umugore baryamanye bakabyarana n’iyo baba batarabyaranye, yavuze ko uwo musore ari umuhemu cyane bikomeye, yagize ati “umva sha nkubwire, uwo musore ni umutindi, uwo musore uzamushyire mu rwego rw’abatindi, abagome, abangizi kuko ugize y’uko wahemukiye uwo mukobwa muryamana uzi y’uko agiye kurongorwa, urangije urakurikiye umusenyeye urugo, nonese uramusenyeye kugira ngo umurongore? Ubwo uba uvuze ngo reka mwicire, muheze muhemukire,,, sha uba uri umutindi, kuburyo n’Imana izabikubaza, iyi si ibamo abatindi b’abagome, uwo ni umutindi. Byibura se ko mwakoranye icyaha iyo umuhishira?” yakomeje avuga ko uba utagiriye neza uwo mukobwa ahubwo uba ugamije kumusenyera.

Rutayisire yanenze cyane abakobwa bajya gusezera kuba Ex babo mbere yo gushaka abagabo, avuga ko ari umuco mubi nubwo na kera byahozeho aho umukobwa ajya gushaka umugabo akajya guhura na wa musore bigeze gukundana bakaryamana babyita ibya nyuma, ko ari ho hava bya bibazo byose birimo n’ibyumvikanye muri iki kibazo cya Platini.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko Platini avumbuye ko umwana areze igihe kinini Atari uwe, umugore we na we yahise aza mu rugo agatora ibintu bye ubundi akagenda, ndetse hakaba hakomeje gukwirakwira amakuru ataramenyekana niba ari ukuri koko ko aba bombi bagiye gukora gatanya, kuko hari n’andi ari kuvugwa ko Platini yamubabariye. Mu ndirimbo Platini yamenyekanyemo harimo Mumutashye, Isano, Magorwa yakoranye na mugenzi we TMC ubwo bari muri Dream boys, hakaba n’izo yakoze wenyine nka Shumureta, Veronika, Mbega byiza n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved