Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo habaye igikorwa cyahuriyemo abantu bahuriye mu Umuryango watangijwe na Safari Irene Merci Manzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Ireney Mercey, yise ‘ Gusenga, Ijambo ry’Imana ndetse n’Urukundo’, uyu muryango ugamije gusangizanya ijambo ry’Imana, guhinduka no guhindura abandi.
Rev Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje ko uretse abagabo bamara gushaka bakanga kurekana n’ibigare byo mu basore, ubu hadutse n’abagore bafite iyo mico. Iki kiganiro cyatanzwe na Rev Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire, cyagiraga ingingo igira iti “Kubaka Umuryango ubereye muri Kirisitu Yesu”, yagaragazaga uburyo ingo zubakwa mu buryo buboneye.
Yavuze ko imyitwarire y’umugore Atari yo ituma urugo rumera neza. Yagize ati” ¾ by’ibiterane nagiyemo iyo bigisha bakubwira ko ikizatuma urugo rumera neza ari imyitwarire y’umugore. Bakubwira ko gutungana k’urugo biva mu mugore n’imyitwarire ye. Ntabwo ari byo biva mu muco.” Yahise arenzaho ijambo riri mu Itangiriro agira ati” Ikintu cya mbere Imana yaremye umugabo n’umugore mu ishusho yayo, bisobanuye ko yabahaye agaciro Kangana”.
Yavuze ko kuba abagore basohokana nta kibazo kirimo, ahubwo biba bibi cyane mu gihe hazamo abanda bagabo cyane ko akenshi abagore babikora baba bafite ibikundi byabo bagendana. Yagize ati” nusohokana n’abagore bagenzi bawe uzamenye neza ko hatarazamo abandi bagabo kuko abenshi ibi bikundi biba bifite abo bagendana. Ikindi nubona hajemo umugabo ntuzarareyo, uzasezere utahe, kuko abagabo barafuha. Mugabo wawe amenye ko byajemo abagabo, byaba ikibazo.