Pasiteri Antoine Rutayisire yasubije abiyita abahanuzi bahanuye ko nawe azatangwamo igitambo agakurikira pasiteri Theogene

Pasiteri Antoine Rutayisire, yagereranije ubuhanuzi bukunda gutangwa igihe umuntu yapfuye ko bamutanzemo igitambo, nk’ubupfumu. Nyuma y’uko pasiteri Theogene Niyonshuti apfuye azize impanuka, hagaragaye abantu benshi bavuga ko ari abahanuzi, bavuga ko bari barahanuye ko azapfa vuba cyane, hagaragara n’abandi bahise bafatiraho bavuga ko hari ibindi bitambo bizakurikiraho. Mu bavuzwe harimo na pasiteri Rutayisire Antoine.

Mu kiganiro yagiranye na MAX TV kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Rutayisire yakomoje ku buhanuzi n’icyo ari cyo, avuga ko ab’ubu bitiranya ubuhanuzi n’ubwa kera. Yavuze ko ubundi ubuhanuzi Atari ukuvuga ibintu bizaba. Yagize ati “Ubuhanuzi ntago bivuze ko ari ukuvuga ibizaba, ubwo ni ubujiji cyane, ubuhanuzi kwari ukuvugana n’Imana bakamenya, ari nayo mpamvu babitaga ba Bamenya, noneho bo bakaba bashinzwe kwibutsa abantu icyo Imana yavuze babibutsa kunyura mu murongo ubaganisha kubyo Imana yavuze izagenera abanyura muri iyo nzira.”

Avuga ku bahanuzi b’ibinyoma, Rutayisire yavuze ko hariho ubwoko butatu bw’abahanuzi b’ibinyoma, uwa mbere ni uhanura ibintu ntibizabe, uwa kabiri ni uhanura akangurira abantu kuva ku Imana, uwa gatatu ni uwanura kubera indamu ashaka kubikuramo. Yakomeje avuga ko hari n’abandi bakora bagamije kwigarurira imitima y’abantu cyane cyane iy’abagore n’abakobwa.

Yagize ati “Na yesu yarabivuze ati Bene abo muzababonera mu imbuto yera.” Ageze ku mvugo abantu bakoresha bavuga ko iyo umuntu apfuye ari satani uba wamwibye, Rutayisire yavuze ko iyo mvugo Atari ukuri, kuko satani aramutse afite ububasha bwo gutwara ubuzima bw’abantu byaba bivuze ko Imana itagifite imbaraga.

Yagize ati “Ntago numva uburyo satani yaza kunyiba kandi Imana yaragennye igihe nzapfira. Sinshobora gupfa mbere cyangwa nyuma y’igihe Imana yagennye, rero biramutse bimeze gutyo, Imana yaba itari Imana. Biramutse bimeze gutyo abavugabutumwa bose baba barashize kubera ko nta munsi tutagwa ariko kandi tukirirwa turwanya satani, rero njye numva ubwo bushobozi atabufite.”

Rutayisire yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uko bavuze ko ashobora kuba ariwe uzakurikira nyuma ya pasiteri Niyonshuti, kubera ko n’ubundi ntago azaramba ku isi nk’umusozi bityo iteka n’iteka azava mu buzima, kandi icyo azi neza urupfu ntago ari iherezo ry’ubuzima bwe kuko ari inzira imuganisha mu bugingo buhoraho iteka.

Inkuru Wasoma:  Amagambo atangaje Gitwaza yavuze agatera impaka ndende mu bantu bitewe n'uko asa no kwikuza.

Yagize ati “njye mbona hari n’igihe tuba tubeshya abantu, ukirirwa ubwira abantu ko urupfu ruzakugeza mu ijuru, ariko hagira uwakubwira ngo aguhe express wigendere mu ijuru, uti njye ndagenda n’amaguru [Ashaka kugaragaza uburyo abavuga ijuru ko ari ryiza ari nabo batinya kuriganamo kuko batinya urupfu].

Yakomeje avuga ko ufite urufunguzo rw’urupfu ari Yesu/Yezu Atari satani, bityo satani akaba adashobora kumwiba kandi urufunguzo rufitwe na Yesu. Yakomeje yibaza impamvu mu bakozi b’Imana bose bari muri Kigali, ari we bahanura bavuga ko azakurikira, yibaza niba ari we uteje satani ikibazo kurusha abandi.

Yagize ati “kandi naragiye mu kiruhuko cy’izabukuru? Kuki se atanyishe muri cya gihe nari ndimo guca ibintu, musengera, ubu satani ahengereye ntacyo nkimaze, aba aribwo anyibuka?” yakomeje avuga ko aramutse apfuye muri iyi myaka agezemo nta n’icyo byaba bitwaye, ariko kuba atarapfuye ku myaka 25 akizwa, ntapfe ari muri za 40, ubu ntago aribyo byaba bimuhangayikishije.

Pasiteri Rutayisire yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Niyonshuti, ariko anamugira inama yo kwanga kumva abavuga ko umugabo we yaba yagiye mu ijuru cyangwa se mu kuzimu, kubera ko Imana ubwayo niyo igena niba umuntu ajya mu kuzimu cyangwa mu ijuru, gusa nanone bikajyana n’ibyo umuntu yakoze ku isi.

Rutayisire yatangiye imirimo y’ivugabutumwa mu 1983, mu mwaka wa 1990 areka akazi k’ubwarimu ahubwo umwanya we awuharira ijambo ry’Imana, Anahita ayobora umuryango w’ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza, aho yabaye umunyamabanga mukuru wa wo wa mbere kugera 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Rutayisire yayoboye umuryango w’ivugabutumwa AEE, muri 2008 ayobora paruwasi ya st Etiennne ya Biryogo, aho yahavuye ayobora paruwasi ya Remera, umuhango wo kumusezera ku mugaragaro ajya mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 6 kamena 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved