Abantu benshi cyane bamaze gukunda ibiganiro pasiteri Antoine Rutayisire abagezaho, bikaba byarahereye ku nyigisho yakundaga gutanga mu rusengero abereye umushumba EAR Remera ariko nyuma akaza gutangira kujya avuga kuma television ya Youtube bituma n’abatari bamuzi bamumenya.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Juli, umunyamakuru yamubajije niba bamwe baramubwiraga ko bamukunda kubera ko afite utwobo two ku matama (Fosete) anamubaza ingano n’umubare w’abakobwa baba baramubwiye ko bamukunda, Rutayisire asubiza avuga ko umubare wo atawibuka ariko abakobwa benshi bamubwiye ko bamukunda.
Rutayisire yavuze ko ajya guhitamo umukobwa bazabana yashyize imbere kureba ikimero n’inseko by’umukobwa, ariko nanone akongeraho ingano y’ubwenge uwo mukobwa agomba kugira, byatumye ashyiramo ubwitonzi cyane mu bijyanye no gushaka kuburyo umukobwa wa mbere bakundanye baje no gutandukana kubera ko uwo mukobwa yabonaga Rutayisire nta murava afite mu gushaka.
Yagize ati “ubu nanjye mfite umu ex nk’uko mujya mubivuga mu mvugo z’abubu.” Muri iki kiganiro Rutayisire yarengejeho agira inama abagabo bumva ko bashimishwa no kuryamana n’abagore benshi, ababwira ko irari ry’umubiri nta kintu na kimwe gishobora kurimara uretse Yesu wenyine.
Yakomeje avuga ko akenshi mu guhitamo umuntu muzabana abenshi bagendera ku buranga, amafranga, ikimero n’ibindi, kuburyo abenshi baba bashaka kubana na ba nyampinga, ariko naho wabana na nyampinga ntabwo wazabura kubona nyuma umurusha ubwiza kuko abeza bavuka buri munsi.