Pasiteri Claude atumye abamukurikira batangira gushidikanya ko Imana ibaho kubera indahiro yakoze mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki.

Kuri uyu wa 23 mutarama 2023 byari biteganijwe ko urubanza rwa Bamporiki Edouard rwari gusomwa ku isaha ya saa munani, gusa haza kubaho impamvu zatumye rutinda bituma abantu bari bitabiriye kurwumva batangira kuganirira hanze y’urukiko.

Muri abo bantu harimo umupasiteri ukunze gutanga ibiganiro bye kuri YouTube witwa Claude, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Emmy Nyawe bamubajije icyo avuga ku mwanzuro ushobora kuza gufatirwa Bamporiki, uyu Claude avuga ko hari ibyo Imana yamweretse nk’ubuhanuzi kuri uru rubanza rwa Bamporiki kandi akaba aribyo bigomba kuba.

Abajijwe ibyo yeretswe n’Imana akunda kuvuga ko anaganira nayo buri gihe yagize ati “ Imana yanyeretse ko Bamporiki atagomba kujya I Mageragere ahubwo aza kuba umwere.” Bamwe mubo bari kumwe bamubajije icyo yizera hagati y’ubuhanuzi ndetse n’ubucamanza n’imyanzuro yabwo, asubiza avuga ko ubucamanza bwose buba munsi y’Imana bityo ibyo Imana iba yamweretse nk’ubuhanuzi aribyo biza gukurikizwa.

Yagize ati “ kugira ngo mbereke imbaraga z’Imana, Bamporiki aramutse akatiwe igifungo ndahita ndeka izina ry’ubupasiteri mbivemo burundu mujye mumpamagara Claude, ikindi kandi ndahita ntangira kubarizwa mu tubari ndetse n’aho bacururiza amacumbi yo kurarama.”

Inkuru Wasoma:  Mu gutungurwa kwinshi Lionel Sentore yavuze uko yatunguwe no kumva umugore we Bijoux yarabyaye anatungura abantu ubwo yavugaga ikimuzanye mu Rwanda.

Nyuma yo gutangaza ibi byose urukiko rwaje kwanzura ko Bamporiki ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga n’ihazabu ya million 30 z’amafranga y’u Rwanda, bituma pasiteri Claude atangira kuba indirimbo ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse kuba arimo kuvugwa wenda n’abatemera iby’ubuhanuzi cyane, ariko abamukurikira kandi bemera ubuhanuzi cyane cyane ibyo akunda kubagezaho babaye nk’abatengushywe batangira gushidikanya ku Mana iba yatumye uyu mu pasiteri, bibaza niba yaba ari Imana nyayo koko cyangwa se we akaba ari umupasiteri w’ibinyoma nk’uko benshi bakunda kubimubwira mu biganiro akunda gutangaza.

Kuri ubu dukora iyi nkuru haracyategerejwe igisubizo uwitwa pasiteri Claude aza gutangaza ku mwanzuro yafashe niba arareka kuba pasiteri akajya kuba mu tubari cyangwa se amacumbi yo kuraramo cyangwa se hakaba hari ikindi kintu aza kwerekana kubyo Imana iraba yamubwiye.

Urukiko rukuru rwongereye ibihano Bamporiki Edouard kubyo yari yarahawe mbere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved