Muri iyi nkuru twabagejejeho ibushize twababwiye uburyo pasiteri Claude yari yahanuye ko urukiko rutaratuma Bamporiki Edouard ajya gufungwa ahubwo araba umwere, ndetse yemeza ko aribyo Imana yamweretse mu buhanuzi, anatangaza ko urukiko nirwemeza ibihabanye arahita ajya gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya, ariko biza kurangira byose bibaye ibinyoma kuko byarangiye Bamporiki akatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya million 30.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 24 mutarama 2023 yavuze ko Bamporiki akimara gukatirwa yaraye agejejwe ku igororero rya Nyarugenge, ariko mu gihe byari byitezwe ko Claude ajya gucuruza akabari akanacuruza amacumbi nk’uko yari yabyemeje, ahubwo yagarutse mu itangazamakuru atangaza ko ibyo yahanuye Imana yamubeshye ndetse anatanga ingingo zibishyigikira.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Urugendo tv, uyu Claude yakoresheje umurongo wo muri bibiliya agira ati “ayiii Uwiteka we, waranshutse nanjye nemera gushukwa.” Yakomeje agira ati “nanjye Uwiteka yaranshutse, kubera ko yari yabonye ko Bamporiki atazajya I Mageragere ari nabyo byatumye mpagarara ku rukiko ngahamya neza ibyo yanyeretse ariko nanone bikaza guhinyuzwa kubera ko Bamporiki wagakwiye kuba yejejwe atejejwe.”
Uyu Claude yakomeje avuga ko hari ubwo Imana ishobora kuguha ubuhanuzi nawe ukagenda ugasohoza ubuhanuzi nk’uko wabutumwe, ariko wawundi wagakwiye gusohorezwaho ubuhanuzi Imana ikaza gusanga isezerano rye atararihagazeho nk’uko bikwiriye.
Yagize ati “ bivuze ko Bamporiki atahagaze ku isezerano rye, kubera ko ejo basoma urubanza bavuze ko Bamporiki ubuhamya yatanze n’ibyo yavuze mu bugenzacyaha ubwo yajuriraga yavuze ko yabyandikanye igihunga ndetse akaba yari yanasinze ikirenze ibyo akaba yari n’umurokore mu itorero rya ADEPR.”
Claude yakomeje avuga koi bi bisobanuye ko Bamporiki Imana yamukoreyemo ariko we akaza kwirindiriza, bikaba aribyo byatumye ubuhanuzi Imana yari yamuhaye we yabusohoje nk’uko bikwiriye ariko Imana ikaza kubuhindura kubera imyitwarire ya Bamporiki akaba aribyo byatumye urukiko ruhindura imyanzuro Imana yari yaramuteganirije.
Akimara kuvuga ibi ababyumvise babisamiye hejuru batanga ibitekerezo byabo gusa byagaragaraga ko batumva ubusobanuro atanze, uwitwa Uwizeyimana Sarah yagize ati “ Imana ikubabarire cyane kandi muhinduke rwose mutinye lmana mureke gukinisha lmana, lmana ntimenyerwa nkuko wamenyera umuntu,niba uri umuhanuzi menya ko uri umuntu kandi buri muhanuzi ari ku isi aravangirwa keretse umwuka wera niwe atavangirwa so, mwirinde cyane kandi cyane kumenyera lmana,lmana irizerwa ntibeshya.”
Uwamariya Therese ati “Cyakoze wabaye akabarore reka gucabiranya aho Imana izajya ibakoza isoni twibereye aha. Cyakoze Uwiteka akugenderere pe.” Nkundabera Felix ati “Vana imitwe aho ngaho wowe pastor Claude, mujye mutandukanya analysis n’ubuhanuzi nanjye muri analysis zanjye nakekaga ko atafungwa ariko sinakwihandagaza ngo mvuge ngo ni Imana yantumye.”
Abandi bakomeje bamubwira ko amaherezo ye ari mabi kuko arimo kubeshyera Imana, ndetse ko ari umujura ushaka kwiba abamukurikira, abandi bavuga ko bari kumusengera ngo agarukire Imana kandi Imana imugenderere, ndetse hari n’abavuze ko akeneye inkoni y’Imana kugira ngo ayigarukire. Ubuhanuzi bwa Claude kuri ubu bwabaye indirimbo ku mbuga nkoranyambaga ndetse bwanatumye bamwe batangira gushidikanya ku bahanuzi n’abiyita abakozi b’Imana.