Hashize amasaha make ku imbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi y’umuvugabutumwa Mutesi avuga ko umugabo wiyita Pasiteri Claude yamuterese kugira ngo baryamane akamwangira, ibyo bikaba aribyo bituma uwo Claude ahora ari gusebya Mutesi ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo urwango rwabo bataruhishira ku bakurikirana aba bombi ndetse n’Imyidagaduro n’Iyobokamana muri rusange.
Mutesi avuga ko Claude nanubu amugendaho amubwira ko amufiteho amabanga menshi cyane ashobora kumutangazaho ayashyira hanze, byanatumye ngo Claude amusaba amafaranga kugira ngo abashe kubiceceka, aho Mutesi yavuze ko nta mafaranga yaha Claude.
Hashize iminsi mike umugabo wigeze kuvugwa mu rukundo na Pasiteri Mutesi witwa Rusagara wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika apfuye, aho byagaragaye nk’ibintu byababaje Mutesi cyane, kuko yanagiye kuri shene ya Isimbi tv asaba abantu kumuba hafi muri ibyo bihe.
Ku rundi ruhande, Pasiteri Claude avuga ko Mutesi ngo ari umutekamutwe, kubera ko ngo Mutesi ubwe yari yaribwiriye Claude ko uwo mugabo ‘Rusagara’ batandukanye, bapfuye ko Mutesi yari yarafashe amadeni akananirwa kuyishyura, kandi ngo uwo yafatiye amadeni akaba ari umugore wari warigeze gukundanaho na Nyakwigendera Rusagara nyine, noneho Mutesi yasaba Rusagara kumufasha kwishyura ayo madeni, Rusagara akabyanga. Ibi Claude yabiganiriye na Ndimbati.
Claude yagize ati “Pasiteri Mutesi yabonye nyakwigendera Theogene apfuye abadiyasipora bafasha umugore we, atekereza ko na Rusagara napfa arajya ku ISIMBI akabatakira bakamufasha, ariko ni umutekamutwe kuko njye yari yaranyibwiriye ko Rusagara batandukanye kera cyane, rero ntabwo numva uburyo yamuririragamo.”
Pasiteri Mutesi mu majwi yashyize hanze, yavuze ko Claude impamvu yahisemo kumusebya ku mbuga nkoranyambaga, ari uko yakoze ibishoboka byose ngo amuterete ariko Mutesi akabyanga. Ati Yansabye kenshi ko twajya tujyana ahantu runaka mu buryo bwo kuntereta nkabyanga, Claude yanansabye ko ngo twajya mu butumwa bw’ivugabutumwa hanze y’igihugu byose agamije kuntereta, ariko ndabyanga, ibi bikaba biri mu byamurakaje cyane, akaba ariyo mpamvu ari kunsebya.”
Mutesi akomeza avuga ko Claude kandi ari umugabo udashobotse, kuko ngo umugore babana kuri ubu ari nk’uwa gatandatu abandi bose bakaba bagenda bananiranwa bagatandukana. Ku rundi ruhande, Claude nawe akavuga ko Mutesi adashobotse (nk’uko abitangaza ku ma shene ya YouTube atandukanye) ngo akaba yaratandukanye n’abagabo benshi.