Nyuma y’uko pasiteri Mutesi asohoye amajwi avuga ko uwitwa pasiteri Claude yamuterese akabyanga, akaba ari nayo mpamvu ngo akomeza kumusebya umunsi ku wundi, uwo pasiteri Claude yavuze ko Mutesi ari kwigira nyoni nyinshi, icyaba cyiza ari uko yavugisha ukuri ko basambanye ubundi bakihana.
Claude yagize ati “Ubu se babaze abagore baryamanye na Claude bakabara abagabo baryamanye na Mutesi, ubu koko ni nde basanga afite umubare mwinshi?” ibi Claude yabihereye ku majwi Mutesi aherutse gushyira hanze avuga ko ngo Claude yashatse abagore benshi.
Claude yagaruye bimwe Mutesi yigeze kuvuga ko ngo uyu Claude yamurangiraga abagabo bagiye batandukanye, yibaza uburyo yari kumurangira abagabo we atamuzi. Ati “Mu Rwanda haba umuceri nimero ya mbere n’iya kabiri, ese ni gute wajya kurangira umuntu umuceri wowe utarawusogongeraho?”
“Mutesi niyere kwigira nyoninyinshi, niyemere ko twasambanye ubundi tukaba twaricujije” Claude avuga ko ngo ibyo Mutesi amuvugaho byose, yabikoze ari ingaragu nta mugore afite, ahubwo akaba ari kwibaza impamvu Mutesi yabizanye ku mbuga nkoranyambaga amaze gushaka. Ati “Ni ukubera iki Mutesi ashaka kunsenyera koko?”
Abenshi mu bari gutanga ibitekerezo ku mashusho Mutesi na Claude bari kujya bashyira hanze, bari kuvuga bati “Twigeze kumva ko nta cyakorewe mu bwihisho kitazagaragara” abandi bati “Hari imvugo yavuzwe ko abiyita abakozi b’Imana bagakora ibyaha, Imana yo ubwayo niyo ibashyira hanze.” hari n’abavuze ko Mutesi ubwe yishyize hanze ubwo yabaga inshuti na Claude akajya amubitsa amabanga ye.