banner

Pasiteri Mutesi yasubije abavuze ko urugo rwa 5 agiyemo rutazaramba na rwo

Pasiteri Mutesi Marie Aimme Prudencienne aravuga ko arimo gushima Imana cyane ku kuba nyuma y’ibihe yaramuhaye umugabo, kubera ko iminsi yari ishize ari wenyine kubera ibizazane ubuzima bwagiye bumunyuzamo, hari byinshi byari bimeze nk’aho bizitiye mu nzira ze na we atabasha kugira bimwe akora, ariko kuri iyi nshuro akaba byibura agiye kubohoka kubwo kuba afite umutware.

Tariki 3 Gashyantare nibwo Mutesi yagiye gusezerana mu murenge n’umugabo we Murindwa Ferdinand. Hari haciyemo igihe kitageze ku myaka 2 umugabo witwa Rusagara bari bagiye kubana apfuye, ndetse iba inkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubwo kuvugwa ko uru rugo agiye gushinga ari urwa gatanu izindi zikaba zaranze.

Mu kiganiro yakoreye kuri shene ya Nkunda gospel, Pasiteri Mutesi yavuze ko arimo gushima Imana cyane ndetse anasaba abarimo kuvuga ko nta kintu yagakwiye kuvuga ubu ngubu ko bamureka akivugira. Ati “Ubu hari uri kuvuga ngo buriya ari kuvuga iki, ubwo se, sitati yahindutse, ngo ndi kuvuga iki? ubu mfite kwa databukwe, mbese birakaze, umuryango wiyongereye… ariko nyine urumva, ni gute naba ntafite amashimwe. Mfite umuntu wankunze, hejuru y’ibintu byose, mfite umuntu wabashije kunyakira arankunda, ambonamo umuntu yashaka kwakira, ambonamo umuntu wamubera mama w’abana be, rero nta kuntu naba ntafite amashimwe.”

Pasiteri Mutesi yavuze ko hari umuntu wamwandikiye amubwira ko byaba byiza abaye aretse gushima Imana kugira ngo babanze barebe ko byibura ibi bintu byamara imyaka itanu. Ati “Ariko se mwa bakristu mwe mwabaye mute? ubu kuba umuntu abyara agapfusha, akabyara agapfusha, nabyara bwa gatatu azareke gushima Imana kubera ko yabyaye agapfusha? Ibihe birasimburana kuko Imana ihindura ibihe.”

“Ntabwo nasinyanye ‘contract’ n’umubabaro, n’ibyo bintu byose nta masezerano dufitanye, nta nubwo ari njye ubigena kuburyo nshobora kuvuga ngo ndarekera kuvuga kubera ibyo, kuko niyo yaba ari umunsi umwe [Wo kubona umugabo nyine] Ni amahirwe ntari mfite kandi ngomba kuyashimira Imana, bityo rero mumbabarire ntabwo nareka gushimira Imana ngo ndabitega iminsi, kuko kuva tariki ya mbere sitati yanjye irahindutse. maze hari n’uvuga ngo iyaba nari mbonye n’inda basi ikavamo basi nkazagera mu mubare w’abigeze gutwita, rero iyavutse sinabura kuyishimira Imana.”

Inkuru Wasoma:  Uko Dj Brianne yari atangiye kuba imbata y'urumogi n'inzoga

Pasiteri Mutesi yavuze ko mu bihe yanyuzemo yari abangamiwe cyane kubera ko hari abamusabaga ngo ajye kubasura cyangwa se kubabwiriza kandi ari abagabo n’abagore, akabura uko ajyayo kubera ko nta mugabo afite, bikanamugora cyane. Ati “Ikindi cyangoraga ni ugusezeranya, kuko abantu baravugaga bati ‘nzasezerana kandi nzasezeranwa na pasiteri Mutesi’ bikambangamira cyane kubera cya kintu cyo kwiyumvisha uburyo ngiye gusezeranya abantu kandi njye nta mugabo ngira, ibyo bigatuma mbyirinda cyane.”

Mutesi yavuze ko aho hantu hose yangaga kujyayo kubera ko hari ubwo yari kugerayo akababwira amagambo wenda avuga ku mugabo, urugero nka ‘umugabo ni umwana wundi’ abo abwiriza bo bagahita babifata muri bwa buryo bw’uko ari kuvuga kubera agahinda ke ko kuba atarashobokanye n’abagabo, ibyo bikamubera inzitizi yo gukora ibyo bikorwa no kujya kureba abo bantu, ariko kuri iyi nshuro ubwo afite umugabo icyo kivuye munzira.

Pasiteri Mutesi yavuze ko yumvise hari abavuga ko ngo uru ari urugo rwa gatanu rumunaniye, ariko we ibyo azi ni uko ari abagabo babiri batashobokanye na we, ibintu ntabwo azi aho abantu babikura.

Biteganijwe no Mutesi Marie Aimme na Murindwa Ferdinand bazasezerana mu rusengero kuwa 30 Werurwe 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!