Pasiteri Rutayisire agaragaje impamvu umubano wa Vestine n’umugabo we utazagenda neza

Nyuma y’uko Ishimwe Vestine, umuririmbyi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu itsinda rya Vestine na Dorcas akoze ubukwe n’umugabo wo mu gihugu cya Burkinafaso, Idrissa Ouedraogo, Pasiteri Antoine Rutayisire yagize icyo abivugaho nk’abandi bose bagaragaje uguhangayika bigendeye ku kinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo.

Vestine na Ouedraogo barutanwa imyaka 14 nk’uko bigaragara ku byangombwa by’amasezerano y’abashyingiranwe mu murenge. Pasiteri Rutayisire avuga ko iyi ari imbogamizi nini  kuko uyu muryango ushobora kutazishimana mu gihe kiri imbere cyane igihe bazaba baramaze kubyara.

Rutayisire yagize ati “Uyu musore hari utumenyero twinshi yamaze kumenyera mu buzima bwe (Experience), kwicungira ubuzima bwe uko abyumva, kujya aho ashaka, igihe ashakiye, gukora icyo ashaka n’ibindi. Ibyo rero ni ibintu bizamugora kwikuramo ubwo buzima ngo atangire kwakira ko mu buzima bwe hajemo undi muntu.”

Inkuru Wasoma:  Fridaus wabyaranye na Ndimbati aratakamba ngo bamufungure| umve ibyo yasabiye Ndimbati muri RIB aho kuba yafungwa.

Yakomeje avuga ko iyi myaka ya Vestina ari yayindi y’umuntu utaragira icyo azi mu buzima bwo hanze cyane ko ari umwana utamenyereye cyangwa se utaragira uburambe muri byinshi byo hanze. Ati “Naho uyu mwana w’imyaka 22 we azaba ameze nk’umwana mu rugo, byinshi bizamugora kuko nta burambe bw’ubuzima buhagije afite, bazabana nk’umubyeyi n’umwana mu rugo, ajye amutuma nk’utuma umwana, “Umva sha, nzanira icyo, nzanira izo nkweto, n’ibindi'”

Rutayisire yakomeje avuga ko Vestine namara gukura aribwo azabitekerezaho cyane, hanyuma abaze umugabo we impamvu amufata nk’umwana, kandi ibyo bishobora kuzamura amakimbirane hagati yabo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved