Pasiteri Rutayisire, umushumba wa Angirikani muri diyosezi ya Remera, yaganiriye ku mibanire y’abantu bashakana ari umugore n’umugabo ariko umwe muri bo yari asanzwe afite uwo bashakanye bagatandukana kubera impamvu runaka, agendeye ku nkuru avuga ko yumvise ya Bishop Gafaranga n’umugore we Annete Murava. Umugore w’imyaka 37 yabyaye abana bane icyarimwe nyuma y’imyaka 11 yari amaze ategereje urubyaro.
Ubwo yakomozaga kuri iyi nkuru umunyamakuru kuri Max tv yabajije Rutayisire niba biba bikwiriye ko umuntu ashobora gushakana n’undi wari usanzwe afite uwo bashakanye bagatandukana, Rutayisire asubiza ko ibyo nta kibazo kirimo, ahubwo ikibazo kiba mu gihe uwo muntu ugiye gushaka uwatandukanye n’uwo bashakanye mbere atabanje gucukumbura amakuru yuzuye k’uwo bagiye kubana bityo na we bikazaba ikibazo.
Yagize ati “ ubundi iyo abantu babiri batandukanye haba harimo ikibazo, nako bombi baba bafite ikibazo kuko usanga na wa wundi bitaturutseho ikibazo afite ari uko atabashije kuba yakwita ku gukemura ikibazo bagize, bityo rero umuntu ugiye gushakana n’uwatandukanye n’uwo babanaga mbere, yagakwiye kubanza kumenya amakuru yuzuye niba uwo bagiye kubana Atari we wateje ibibazo by’ugutandukana na mugenzi we bigatuma nawe azahura n’ibibazo.”
Yakomeje avuga ko kandi mu gushaka amakuru agomba kwitonda cyane kuko n’amakuru ashobora kumenya ashobora kumuteza ibyago, ati “ mu gushaka amakuru kandi ni ngombwa kwitonda, ntushakire amakuru k’uwo mugiye kubana, kubera ko ntago azakubwira ko ariwe wateye ibibazo byateye gutandukana kwe n’uwo bashakanye, ahubwo byaba byiza ubajije inshuti ze cyangwa se abamuzi, nabwo kandi ukabaza abagukunda kuko abatagukunda bazamuvugira uhere aho ubona amakuru y’ikinyoma.”
Bamubajije kubyo kuba hari abantu bakundana bakamenya ko uwo bakundana afite ingeso zitari nziza ariko bagahitamo kwihanganirana, Rutayisire yavuze ko ubundi ibyo bintu ari nko kwirahuriraho igisasu, ati “ ubundi niba wamenye ko umuntu afite ingeso runaka, kandi akakubwira ko kuyivaho byamunaniye cyangwa bitashoboka, ntago nzi impamvu wajya kwiroha muri uwo muriro kandi ufite amahirwe yo kubihunga, ari njyewe nahita nshyiraho akadomo.”
Rutayisire yakomeje avuga ko kandi atajya agira inama abantu bashakanye gutandukana, kubera ko gutandukana Atari wo muti keretse wenda iyo hajemo ikintu kimwe gikomeye cyane aricyo gukubita, ati “ kugirana ikibazo n’umuntu mwashakanye ugahitamo gutandukana nawe ntago ari umuti, niba wenda yaba ari umusambanyi cyangwa se afite izindi ngeso, wamushakira icyumba cye akaba arimo kwitekerezaho, keretse wenda iyo hajemo ibintu byo gukubita no gukomeretsa, buriya nanga ihohoterwa mu buryo bwose.”
Yakomeje avuga ko kandi kuba umuntu yabana n’uwatandukanye n’uwo bashakanye Atari ikibazo, keretse gusa yaragize uruhare mu kubatandukanya bombi, ariko igihe ariwe wiyubakiye urwo rukundo, agasambura amabati yariho agashyiraho aye ndetse agasanasana bushya ntacyo biba bitwaye.