Pasiteri Theogene na Gisele Precious bashyikirijwe amashimwe ya Gospel Stars Live yakira abafasha babo

Hari hashize umwaka n’amezi atandatu abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bategereje ibihembo byabo batsindiye muri Rwanda Gospel Stars Live. Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo no kunamira Gisele Precious wahataniye ibi bihembo na Pasiteri Niyonshuti Theogene.

Aba mbere bashyikirijwe ibihembo harimo Rata Jah Naychan wahawe ibihumbi 500frw n’igihembo yari yatsindiye nk’umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki wo guhimbaza Imana. Gisubizo ministries yabaya iya gatatu muri aya marushanwa yahawe miliyoni 1frw, Aline Gahongayire yabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2frw mu gihe Israel Mbonyi wabaye uwa mbere yahawe miliyoni 7frw.

Ibi bihembo byatanzwe muri Werurwe 2022 icyakora ababitsindiye bakomeza gutegereza amafaranga yabyo aho bayakiriye kuri uyu wa 8 Nzeri 2023. Mbere y’uko bitangwa, habanje kunamirwa umuhanzikazi Gisele Precious witwabye Imana na Niyonshuti Theogene wazize impanuka.

Imiryango y’aba bombi yashyikirijwe amafoto y’urwibutso mu rwego rwo kuzirikana uruhare ba nyakwigendera bagize mu murimo w’Imana igihe bari bakiriho. Niyonkuru Innocent, umugabo wa Gisele Precious yahamagaye imbere ahabwa ishimwe ryari ryateguriwe umugore we nk’umuntu witabiriye irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere. Abari bari aha bahize kuzahigura umuhigo wa Gisele wo guteza imbere impano z’abakobwa aho yanasize itsinda ry’abakobwa b’abacuranzi.

Inkuru Wasoma:  Menya amateka yaranze intumwa 12 za Yesu Kristo/ Yezu Kristu n’inzira z’ububabare zabagejeje ku rupfu rwabo

Uwanyana Assiya umugore wa pasiteri Theogene na we yahamagaye ashyikirizwa igihembo cy’ishimwe cyagenewe umugabo we mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa byamuranze. Mu bashimwe kandi harimo Annet Murava wari waherekejwe n’umugabo we Bishop Gafaranga.

Aimable nzizera na Arstide Gahunzire, umuyobozi mukuru wa Rwanda Gospel Stars Live n’umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, bavuze ko iki gikorwa cyaje mu buryo bwo gushyigikira abaririmbyi b’indirimbo zo guhimbaza Imana. Icyakora bemera ko hari ibitaragenze neza harimo no kuba ibihembo byaratinze gutangwa, bavuga ko hari n’isomo bigiye mu bizazane bahuye nabyo.

ivomo: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved