Pasiteri wibye ihene yabwiye urukiko ko atirirwa arurushya

Umugabo uvuga ko ari umubwirizabutumwa mu rusengero rwa Israel-kenya church, yemereye urukiko rwa Elodret rwo muri icyo gihugu ko ariwe wibye ihene 4. Timona Keya wagaragaye imbere y’umucamanza Thabita Mbogua kuwa 29 Kamena 2023, yihamije icyaha cyo kwiba ihene.

Ikinyamakuru nairobinews.nation.africa dukesha iyi nkuru cyavuze ko aciye ku ruhande ibyo kwisobanura kubyo aregwa, Keya waje imbere y’urukiko yambaye ibigaragaza ko ari umwemera ukomeye cyane w’urusengero rwa Israel-kenya church, yabwiye urukiko ko ari we muntu wa nyuma wagaragaye hamwe n’ihene zibwe bityo akaba yiteguye kwishyura indishyi yazo.

Urukiko rwabwiwe ko kuwa 23 Kamena 2023, mu cyaro cya Konoiyiya, ahitwa Turbo sub-county, hibwe ihene 4 z’umugabo witwa Ronald Rono zibwe na pasiteri keya. Rwabwiwe kandi ko izo hene zifite agaciro k’amashilingi ibihumbi 33 byo muri Kenya.

Uyu mu pasiteri yavuze ko yatabaye izo hene, ariko nyuma ziza kumucika bityo kubwo kuba nta rwitwazo yemera ibyo bamurega. Yabwiye urukiko ati “nk’umugaragu w’Imana, niteguye kuganira n’aba nyir’ihene tukumvikana uko ngomba kuzishyura.” Umucamanza yahise amubaza kugaragaza umwanya we, niba koko yibye ihene cyangwa se akaba arimo kurengana.

Asubiza icyo kibazo, pasiteri Keya yavuze ko yahise yitegura kwikorera uwo musaraba wo kuba ari we muntu wa nyuma wagaragaye hamwe n’izo hene na mbere y’uko bitangazwa ko zabuze. Yabwiye urukiko ati “Ndi umugaragu w’Imana, ntago nshaka ko urukiko ruta igihe cyarwo, nabonywe hamwe n’izo hene bityo niteguye kuzishyura.”

Urukiko rumaze kumva ubusobanuro bwe, pasiteri Keya yarekuwe ku mashilingi 50 yo muri Kenya cyangwa se 20 yishyuwe kasha [Bail] kugira ngo hategerezwe umwanzuro w’urukiko.

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Ukuri ku cyateye umukozi wo ku Murenge kugerageza kwiyambura ubuzima n’uko byamenyekanye

Inkuru Wasoma:  Umusore wahimbye ikinyoma gikomeye ngo asuzume ko umukunzi we amukunda cyane yatawe muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved