Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umushumba w’Itorero ‘Zeraphat Holy Church’, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we, Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha gusebanya hifashishijwe amafoto y’urukozasoni. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umupadiri-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-wumukobwa-wimyaka-15/
Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi ku wa 09 Ukwakira 2024, ndetse ngo ni nyuma y’uko umwe mu bantu basengeraga muri ‘Zeraphat Holy Church’ ari we watanze ikirego arega umuyobozi waryo ko yamusabye miliyoni 10Frw, amwizeza kumusengera indwara yaramaranye igihe kirekire igakira nk’uko amwe mu makuru y’ibanze yavuye mu iperereza abivuga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru agira ati “Nibyo koko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hanakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Icyakora, yirinze kugira byinshi atangaza ku bijyanye n’icyo cyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakurikiranyweho. Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo bakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni ndetse n’uko ayo mafoto yabonetse.”
Asaba Abaturarwanda bose kugendera kure ibikorwa byose biganisha ku cyaha, Dr Murangira yagize ati “Buri muntu wese asabwa kubahiriza amategeko y’Igihugu. Ku buryo bw’umwihariko Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.”
INKURU BIJYANYE
RIB yataye muri yombi Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15