Umugabo witwa Niyibigaba Pie Davide wamamaye nk’umukozi w’Imana, yafatiwe mu kagari ka Bubangu, mu murenge wa Murambiho mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, bivugwa ko ari gusambana n’umugore w’abandi, agerageza gucikira mu idirishya yambaye isume ariko biba iby’ubusa ahita afatwa. https://imirasiretv.com/umugabo-yagiye-gushyigikira-umukobwa-we-mu-marushanwa-yubwiza-birangira-ahasize-ubuzima-ninkuru-iteye-agahinda/
Bivugwa ko uyu mupasiteri usanzwe yigisha mu Itorero, yaje kurara muri uru rugo nyuma y’uko abeshye umugore we ko agiye gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga i Butare mu Karere ka Huye. Amakuru avuga ko kuri uyu wa 6 Kanama 2024, aribwo uriya mugabo yafatiwe muri uru rugo rubamo umugore wasezeranye mu mategeko n’umugabo witwa Uwumuremyi Emmanuel, nyuma y’uko nawe yataye urugo rwe kugira ngo abone uko ajya yibanira n’uyu mukozi w’Imana.
Uwumuremyi Emmanuel wasezeranye byemewe n’amategeko na Kamugisha Clementine wafashwe asambana avuga ko yabafashe basambana nyuma yo kumara iminsi abaneka, kuko hari hashize igihe kinini abakeka akurikije ibimenyetso yabonaga k’umugore we. Yagize ati “Uwo mugabo yaranzengereje mu rugo, narimfite butike barayihombya bayizana ino aha, ibyo byose ni gihamya. Mfite gihamya nyinshi cyane ko uwo mugabo yanzengereje.”
Umuturage wari uri ahabereye aya mahano yo gufata umukozi w’Imana, yavuze ko kumufata byabagoye cyane kuko ubwo bahageraga, yashatse kubacika anyuze mu idirishya yambaye isume ariko biramunanira, birangira agiye kwihisha mu bwiherero ariko naho bamukuramo. Icyakora n’ubwo bivugwa ko basambanaga, uyu mukozi w’Imana n’uriya mugore witwa Kamugisha Clementine babihakanye bivuye inyuma, ahubwo uyu mugabo avuga ko bari bari kuganira.
Ubwo umunyamakuru yakoraga iyi nkuru ntibyamushobokeye kuvugana n’ubuyobizi. https://imirasiretv.com/itorero-rya-adepr-ryashyize-hanze-ibiciro-bishya-bya-serivisi-zitangirwa-mu-rusengero/
Kamugisha Clementine bivugwa ko yafashwe asambana n’Umukizo w’Imana