Umu pasiteri wo muri Zambia yitabye Imana nyuma y’uko igerageza yari ari gukora ryo kumuzirika nyuma bakamucukurira icyobo bakamushyingura iminsi itatu ryanze.
James Zakara yasanzwe yapfuye nyuma yo kumucukurira icyobo bakamushyiramo, mu mugi wa Zambia witwa Chadiza, uherereye mu ntara y’iburasirazuba. Zakara wari umu pasiteri mu rusengero rwa Zion, yabanje kumvisha abayoboke be ko ashobora kuzuka nyuma y’iminsi 3, yigana Yesu Kristo, abasaba ko bamushyingura munsi y’ubutaka.
Itangazamakuru ryaho ryatangaje ko uyu mu pasiteri yasabye abayoboke be batatu kumufasha muri iri zuka rye bamucukurira icyobo kinini cyo kumushyinguramo, gusa ngo mbere yo kugerageza yabanje kubwiriza umurongo wo muri bibiliya mu rusengero anabasobanurira amategeko ya Yesu yahaye intumwa ze mu ijoro yagambaniweho ati” ibi mujye mubikora kugira ngo munyibuke”, ko Atari ugukoresha umugati na divayi.
Abayoboke be bari banamwungirije, bamuziritse amaboko maze bamushyingura ari muzima aho yamazemo iminsi itatu, ubwo bagarukana kureba uko byagenze, basanze yashizemo umwuka bikurikirwa no guhita bamushyingura by’idini. Gusa nyamara nubwo yitabye Imana, ariko abari bamukurikiye nabo babonye ko ibyo yageragezaga nta musaruro byatanze.
Umwe muri batatu bafashije pasiteri Zakara gukora iki gikorwa yahise yitanga kuri police, abandi bakomeza bashakishwa kugira ngo bakurikiranwe. Amakuru avuga ko yasize umugore ukiri muto wari utwite, nk’uko dailymail dukesha iyi nkuru babitangaje.