Pasiteri yatekeye umutwe abanyamerika abiba amafranga menshi akoresheje ubuhanuzi

Polisi yo mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza kumu pasiteri wo muri icyo gihugu watekeye umutwe umuryango wo muri Amerika abiba miliyoni 500 by’amashiringi yitwaje ubuhanuzi. Uyu mu pasiteri witwa Denis Ssenyonga wo mu itorero God holly ministry international riherereye mu karere ka Mukono ashinjwa ko yabwiye umunyamerika witwa Ev. Hans Brabdt n’umugore we ko hari amadayimoni ari kumubungamo mu minsi mike akazamuteza ibyago.

Uyu mugabo n’umugore baturutse muri Amerika bageze muri Uganda mu mpera z’umwaka wa 2022 aho bari batumiwe n’umugore ukomoka muri iki gihugu ndetse n’umugabo wo muri Macedonia ari na bo babahuje n’uyu mu pasiteri. Ngo bari babwiwe ko baza muri Uganda mu bikorwa byo gufasha imfubyi banabwirwa ko hari umuhanuzi ukora ibitangaza.

Uyu mupasiteri yabwiye uyu mugabo ko afite amadayimoni ari hafi kumuhitana ariko natanga ituro rya miliyoni 500 z’amashillingi bigiye gutuma atsinda ayo madayimoni. Kuwa 1 weurwe 2023 uyu mugabo yarabyemeye ajya kuri banki abikuza amashillingi miliyoni 500 ayaha pasiteri Ssenyonga.

Inkuru Wasoma:  Dore Ubuhanuzi burindwi bwa ApĂ´tre Gitwaza ku mwaka wa 2025

Nyuma y’umunsi umwe gusa uyu mu pasiteri yahise abwira uyu muryango ko hari ubundi buhanuzi yabonye buvuga ko nta mutekano bafite muri iki gihugu bityo bagomba kuva muri Uganda bagasubira iwabo, koko kuwa 1o werurwe bafata rutemikirere barataha.  Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, uyu mu pasiteri yahamagaye wa muryango ababwira ko umukwe wabo afite ibyago bikomeye nk’uko ubuhanuzo bwabimweretse, niho batangiye gukeka ko bwaba ari ubutekamutwe.

Uyu mugabo w’umunyamerika yitabaje polisi yo muri Uganda bafata uyu mupasiteri baramufunga, bamurekura bafatiriye imitungo ye harimo n’imodoka ebyiri yasigiwe na bo. Umuvugizi wa polisi wungirije yavuze ko pasiteri Ssenyonga yatawe muri yombi kubwo kwihesha amafranga cyangwa ikintu cy’undi mu buriganya.

Yakomeje avuga ko hagishakishwa wa mugore n’umugabo bari batumiye abanyamerika kubera ko ari abafatanyacyaha. Ariko kandi ku rundi ruhande pasiteri we yavuze ko abanyamerika bajya gusubira iwabo bamugurishije umutungo wabo harimo n’ibikoresho byo mu nzu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved