Pasiteri YEREMIA ari kugurisha imfunguzo z’ijuru ku bakiristo|buri rufunguzo rumwe ararugurisha ibihumbi ijana

Pateri Yeremia wo mu itorero Mercy city ho mu gihugu cya Nigeria amaze iminsi agurisha icyo yita imfunguzo z’ijuru ku bakirisito bo muri iri torero. Izi mfunguzo azigurisha ibihumbi 100 byama Naira (amafranga akoreshwa muri Nigeria) ni imfunguzo avuga ko zaturutse mu ijuru, ngo ni Imana yazimwoherereje.

Mu minsi mike ishize nibwo uyu muvugabutumwa yashyize hanze amashusho yatangaje benshi avuga ko yakiriye imfunguzo zivuye mu ijuru maze nyuma yahoo atangira kujya azicuruza mu rusengero rwe nk’uko amakuru abivuga.

Muri bibiliya nk’igitabo gitagatifu cy’abakristo, muri matayo umutwe wa 16 ku murongo wa 19 haranditse ngo Yesu yabwiye abigishwa be ko azabaha imfunguzo z’ubwami bw’ijuru. Birashoboka ko pasiteri Yeremiya yaba agendera kuri uyu murongo yemeza ko Imana yamuhaye imfunguzo z’ijuru.

Mu mashusho uyu muvugabutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagaragaye arimo asenga asaba Imana gukura abantu bayo mu bukene, yayisabye kandi ko yamuha imfunguzo za Dawidi nawe akaziha abakristu.

Inkuru Wasoma:  Umwihariko uri muri ‘Rumuri’ album ya mbere y’umuhanzikazi Alyn Sano

Muri aya mashusho, Pasiteri akimara gusaba Imana izo mfunguzo ibimeze nk’inkuba n’imirabyo birakubita ndetse n’ikirere kigahinduka ubundi mukanya gato akagaragara afite imfunguzo nyinshi ndetse ahamagarira abantu kuza kuzifata.

Ngo ni imfunguzo zibavana mu bukene, zigafasha ubucuruzi bwagendaga nabi kuzanzamuka ikirenze kuri ibyo zigatanga itike igana mu ijuru. Izi mfunguzo Pasiteri Fufeiyin Yeremia azigurisha amanayira ibihumbi ijana.

Nta makuru aramenyekana niba aba kristo barimo batangira kuzigura ku bwinshi gusa hari benshi bemeza koi bi ari ubutekamutwe. Mu mwaka ushize wa 2021 uyu muvugabutumwa yari yahanuye konicyorezo cya Covid 19 kizarangirana n’uwo mwaka ariko kugeza n’ubu kiracyahari. ni inkuru dukesha kglnews .com

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved