Bisa nk’aho nubwo bose bavuga iby’Imana ariko ntago byinshi babyumvikanaho kubera ukuntu bagenda bavuguruzanya ku mbuga nkoranyambaga ku biganiro bagenda bakora umunsi ku munsi, ku buryo ahubwo bo ubwabo bahinduka ibiganiro hagati yabo ugasanga ugiye kuri television agiye kuvuguruza ibyo mugenzi we yavuze ibushize.
Ku itariki 29 gicurasi 2022 uwitwa paster Fanny yagiye kuri television ikorera kuri Youtube nuko avuga mu magambo akakaye cyane ko umugabo utunze umugore ataramukoye ari imbwa y’insyuguri aho yagize ati”burya iyo utunze umugore utakoye uba uri imbwa nyagasyuguri mayibobo, n’Imana ntibyemera”.
Uwitwa paster Mutesi ubwo yamaraga kumva aya magambo nawe yagiye kuri television avuguruza umubwirizabutumwa mugenzi we avuga ko ari umuziro ubundi kwita umugabo uwo ariwe wese imbwa aho yabivuze ameze nk’uri kwihanangiriza agira ati” kirazira kikaziririzwa, umwana nabyaye anyumve, abanyuhaba banyumve, abo ,abo nashyingiye banyumve,mbwiriza banyumve, buri muntu wese anyumve, kirazira kikaziririzwa kuvuga umugabo warangiza ugateranyaho kariya gasimba. Njye sinanabisubiramo, mwa badamu mwe, ma bategarugori mwe, aka kanwa kacu tukayungurure, dukarage ururimi karindwi mu kanwa, nta mugabo wa kariya gasimba ubaho”.
Mutesi yavuze ko ari indengakamere kuba umugore yarenga ku mugore we maze akagenda agafata ku bugaboo bw’umugabo maze akabunyeganyeza, akanyeganyeza icyubahiro cy’umugabo akajya kumwitiranya n’imbwa. Yakomeje avuga ko nyamara nubwo ari kuvuga gutya Atari uko hari ibintu byiza azi mu bagabo, ndetse ari nayo mpamvu atigeze arenganya na miss Mutesi Jolly ku magambo yigeze avuga ko hari ubwo ushakana n’umugabo akakubera inyanayimbwa.
Mutesi yavuze ko Mutesi kubivuga ashobora kuba yari afite impamvu ahereye kubyo yumva ndetse no kubyo azi kuko atarashaka umugabo, abagabo azi ari bo yumvise bataye abagore, abakubita abagore ndetse n’abandi bahohotera abagore muri ubwo buryo akaba yarabikoreshejwe n’amarangamutima kubwo kutumva impamvu abagabo bamwe na bamwe bakorera igitsinagore ibyo bintu.
Mu kiganiro Bishop Gafaranga yagiranye na Chita kuri uyu wa 7 kamena 2022 yavuze kuri paster Fanny, ndetse anashyigikira ibitekerezo bya paster Mutesi, avuga ko hari ibintu abantu bitiranya cyane, kuko ushobora kuba warakoye umugore wawe ariko urugo mugiye kubamo akaba ari rumwe muzo bavuze zirara zishya bwacya zikazima.
Gafaranga yavuze ko kera hari abantu bibaniraga batagiye mubyo gukwa kuko wenda bitabashobokeye ariko ugasanga babayeho neza cyane, ariko ubu ngubu kuko akenshi usanga banabikora ari imihango ugasanga ahubwo nibyo biri no kuzana amakimbirane yewe n’amahoro akabura mubantu bazwiho ko bakurikije imigenzo isanzwe.
Gafaranga yavuze yunga murya Mutesi ko ibyishimo burya utabasha kubigura, kuko nta marira meza abaho, urira ari munzu nziza arira kimwe n’uri munzu y’ikigonyi, ndetse uramutse ugiye muri convention bakagukorera umutobe w’imbuto zose ziryoshye zibaho ntago byakuraho ko ikikurimo aricyo gikomeza kukwirukankana, niba wishimye ukishima cyangwa se ugakomeza kubabara ko byose ntacyo bihindura kuko umeze.
Gafaranga yakomeje avuga ko kandi atarenganya abamwita imbwa kubera ko babikora barebeye ku kuntu umuntu ameze ati” ni inshuro nyinshi banyise imbwa kandi ntag nari mfite umurizo, ariko hari amagambo tugomba kwemera tukanayakira kubera ko nta kintu twayahinduraho, abatwita gutyo baba bareba uko tumeze bakabona nta kindi batugereranya nacyo uretse imbwa, uretse ko wenda ubuzima buza kugera aho bugahinduka”.
Yavuze ko ibintu byose bibera hano ku isi Imana iba ibireba bityo ntitukibeshye, kuko ni nka kwa kundi umukobwa usambana asengera kuzabona umuhungu udasambana, byumvikana nk’aho Imana iyo imumuhaye iba ishaka kubabaza uwo musore ariko birarenga bikaba, bivuze ko rero nta muntu wagakwiye gucira undi urubanza kuko muri twese tuba hano ku isi nta muntu uzi icyo yateganirijwe.