Paster Rutayisire avuze ibyamubabaje kuri Bijoux na Lionel ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Rutayisire Antoine ni umushumba mu itorero rya Anglican, ari naryo Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux ndetse na Lionel Sentore basezeraniyemo, gusa nyuma hakaza kumvikana amakuru avuga ko batandukanye aho bari bamaze amezi atanu yonyine babanye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru bamubajije niba ugutandukana kwa Bijoux ndetse na Lionel yaba abiziho, avuga ko rwose atabimenye ndetse nawe mu kubimenya byamugezeho nk’uko abandi bantu byabagezeho, kuko ari umuntu w’umunyamakuru wamuhamagaye ari kubimubwiraho ko byabaye, ari naho yakomoje avuga ko biri mu bintu byamubabaje, uretse ko nanone hari ibintu byinshi byamubabaje nyuma yo kumva ayo makuru.

Rutayisire yavuze ko bishoboka cyane kuba bamuzanira ibipapuro bigaragaza ko basezeranye ku murenge ariko bitari ibya nyabyo (by’ibihimbano) cyane ko atajya asaba ibya original, cyangwa se nanone umuntu uje gusezerana akababwira ko azaba abizana, ibyo akabyemera kubera ko atekereza ko byanga byakunda ahantu abantu bagiye gusezeranira baba babazi, kuburyo niba hari ikintu babaziho bakivuga mbere y’uko basezerana.

Yakomeje avuga ko mbere yo gusezeranya abantu babaranga imbere y’imbaga igize itorero, akabwira abayoboke bose ko niba hari umuntu waba uzi impamvu n’imwe ishobora gutuma abo bantu badasezerana yayivuga mbere y’igihe, ari naho yakooje avuga ko ababazwa cyane n’abanyarwanda, koko kuba baraje kuvuga ko itorero ryabo ryasezeranyije Bijoux na Lionel batarasezeranye mu mategeko, akabivuga nyuma ubukwe bwararangiye kandi yarahawe amahirwe yo kubivuga mbere y’uko ubukwe buba, ni ubugwari bukomeye cyane buri mu banyarwanda.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw’Abahanzi 10 bahenze kubatumira mu gitaramo hano muri Afurika/ Burna Boy ayoboye urutonde!

Ikintu yavuze cyamubabaje kuri Bijoux ndetse na Lionel, kikanaba kimubabaza mu bandi banyarwanda bose bene ibyo bintu bibaho, nuko basaba ko babasezeranya ariko bagera mu rugo bagafata imyanzuro yo kuba batandukana, byibura ntibanabanze kuza mbere ngo bagishe inama wa mu paster wabasezeranyije kugira ngo abe yabasha no kubabwira icyo gukora mbere yo gufata umwanzuro.

Rutayisire yanasoje anagira inama abanyarwanda muri rusange, ko buriya urugo Atari ikintu ujya kubaka ngo nyuma y’agahe gatoya ube wafata umwanzuro wo guhita urusenya, kuko yarugereranije nk’umwana w’uruhinja, aho umwana w’umwaka umwe aba atazi no kwiyambika, uw’imyaka itatu akaba akora amakosa ariko atabizi, nko gufata icyuma akagikoza mu muriro w’amashanyarazi, rero n’urugo ni uko rumeze, imyaka ya mbere aba ari iyo kwiga maze amakosa agakosorerwa muri icyo gihe muri kuyabona, kuko burya ikosa ntago rikosorwa no kurihunga, ahubwo rikosorwa no kuba wamenya uburyo bwo kuryirinda.

Yanakomeje avuga ko we nta kintu na kimwe umutima uba umucira, kuko nk’iyo ibyo bibaye abantu bahishe amakuru bagatuma asezeranya abantu bafite ibibazo ubundi nibo biba biri mu biganza, ndetse yewe gusezeranya abantu n’uko aba akora umuhango, cyane ko ubuzima bw’umuntu iyo yafashe umwanzuro aba ari ubuzima bwe bwite, kimwe n’uko usanga nko mu bindi bihugu basezerana mu nsengero batabanje kujya mu mategeko.

Umugabo yabaze injangwe ashaka kuyigaburira umuryango we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved