Kuri ubu ngubu ibitekerezo byinshi cyane biri gutangwa ahatangirwa ibitekerezo muri shene zikora ibiganiro by’Iyobokamana, ibyinshi biri kuza bivuga biti “Abarokore sinzi ibyabateye, Abarokore nibo bagakwiye kuduha urugero rwo gukizwa none bari kudutenguha, abarokore bari kuduha show, nimukomeze natwe duteze amatwi, abarokore ubanza batagikorera Imana, n’ibindi byinshi.”
Niba uhise wibaza impamvu yabyo, sura shene eshanu za mbere usanzwe uzi zinyuraho ibiganiro by’iyobokamana mu myidagaduro nyarwanda, urasangaho ibyo abenshi bise amatiku hagati y’abavuga ko ari abakozi b’Imana, ababwiriza butumwa n’abandi bagaragaza ko bagira uruhare mu kubwiriza ijambo ry’Imana n’ibikorwa bijyanye n’ivugabutumwa.
Hamaze iminsi hari kuvugwa izina ‘Plaisir’ uyu ni umugabo usanzwe ufite shene ye Youtube yitwa Zaburi nshya, ishobora no kuba ari iya mbere muzitangaza ijambo ry’Imana kuri YouTube. Ibushize, yavuzwe mu isenyuka ry’urugo rwa mugenzi we witwa Vital, aho byavuzwe ko yari afitanye umubano n’umugore w’uwo mugenzi we witwa Diane.
Ibyo byaratuje, kuri ubu hakaba hakurikiyeho amakimbirane y’uyu Plaisir n’umuvugabutumwa witwa pastor Mutesi, aho Mutesi yumvikanye mu burakari bwinshi ari kwihanangiriza Plaisir, mu gihe abantu bagitekereza ko ari nk’amajwi umuntu yaba yakuye ahantu, Mutesi aza yemeza neza ko ibyumvikanye mu majwi yihanangiriza Plaisir, ari we koko avuga n’impamvu.
IBYAMENYEKANYE KURI AYO MAKIMBIRANE: amajwi yasohotse ya Pastor Mutesi, yihanangirizaga uwitwa Plaisir amubwira ko amwanga cyane ariko we akaba atamwanga, agakomeza avuga ko ashaka kumusiga isura mbi, kumusiga amabyi mu maso kugira ngo agaragare nabi mu bandi n’ibindi.
Pastor Mutesi yagiraga ati “Plaisir unyanga ntakwanga, unzira ntakuzira, wifuza icyandangiza, wifuza icyankuraho, wifuza icyansiga amabyi wifuza icyansiga icyasha. Umva nkubwire, nzagusengera,sinzigera na rimwe njya imbere y’Imana ngo nkwifurize ibyago n’amakuba, ariko wowe warabinyifurije, unshyira no kuka rubanda ubwira isi ibyo utazi ndi umubyeyi ukubyaye, harya ubu iyo mba mama wawe kiriya kintu wari kugikora?”
“Ko mbona uri umuvugabutumwa, Bibiliya ivuga ngo iki? Ntivuga ngo ntugacyahe umukuru, ahubwo umuhugure nka so? N’abagore bakuze ubahugure nkaba Nyoko? Buriya se wakoze ibyo ijambo ry’Imana rivuga? Njye nkubwiye ukuri, uzavuge Yesu ntazagukoza isoni, ariko kwirirwa wandagaza abantu nta vugabutumwa ririmo, ndagira ngo nkubwire ko nta muntu uzakubahira ko wandagaje umukirisito mugenzi wawe.”
Pasitor Mutesi arashinja uyu mugabo Plaisir wa Zaburi nshya ibintu bigera kuri bitatu, ariko akavuga ko kuri iyi nshuro kwihangana aribwo byanze. Mutesi yavuze ko bwa mbere uyu Plaisir yafashe ifoto ya Mutesi, akajya ayitangaza ahantu hose avuga ngo Mutesi ntabwo ari umukozi w’Imana kuko yatandukanye n’umugabo (Divorce).
Kuri iki, Mutesi yavuze ko yibaza niba Imana yaragize Plaisir umukozi w’Imana wo gutoranya abakoze Divorce n’abayarayikoze ngo ababarure, kandi kuko Imana ari yo yahamagaye Mutesi, azagende abibwire Imana aho kwirirwa abisakaza mu bantu amusebya, niba nabwo yarayigaye azagende ayikosore ku kuba yaramutoranyije.
Yagize ati “Icyo maze ninjye ukizi, n’icyo maze ku isi Imana niyo ikizi, rero gusebya Imana uri ku isi ntacyo bimaze, nta nubwo wari ukwiye gufata ifoto yanjye ngo ujye gucuruza uvuga ngo Mutesi ntabwo ari umukozi w’Imana kuko yakoze Divorce.”
Mu gahinda kenshi Mutesi yabwiye Plaisir ko iyo aba ari umukirisito wuzuye,aho kujya gucuruza ifoto ye amuvuga, yari kumuhamagara bakicara bakaganira, byibura akamubwira urugendo rw’imyaka 9 yamaze yubatse, akanamubwira impamvu yakoze divorce nyuma y’iyo myaka 9 yose nk’umukozi w’Imana.
Mutesi yavuze ko ikintu cya kabiri Plaisir yamukoreye, ni uko yafashe umuntu w’umukecuru ukuze akorana ikiganiro na we kuri shene ye ya YouTube bavuga kuri Mutesi. Aha yavuze ko ari urwango yamwerekaga amwanga kandi bitari bikwiriye.
Yagize ati “Plaisir, iyi si ifite abantu babi, bashobora kukubabaza nk’uko wambabaje. Ibyo byabaye ubwa kabiri, ndaceceka ndakwihorera, sibyo? Ukora n’ikindi kiganiro na musaza wanjye, ushaka kumubaza utuntu tw’utugambo, Plaisir, ntabwo ndi umugore uciriritse kuburyo nakora dega nk’iriya mwarimo munshinja kuri ruriya rwego.”
Ikintu cya gatatu ari nacyo cyatumye Mutesi aturika akamubwira ukuri, ari naho aya majwi yaturutse ajya hanze, ni uko Plaisir yagiye aravuga ngo Mutesi yaramubwiye ngo azasenye nk’uko na we yasenye. Aha, Mutesi yarahiye ku Imana yo mu ijuru avuga ko atajya avugana n’uyu Plaisir, bityo akaba ari kwibaza ahantu yaba yarabimubwiriye bikamuyobera.
Yagize ati “Plaisir, utinye Imana yaguhamagaye ukorera, utinye Imana usenga, utinye Imana uvugira, iryo jambo narivugiye hehe? Ese Plaisir, usibye ko ungaraguza agate ukanyandagaza, ukampindura ikimara, ukampindura ikigoryi n’umupagani, ndi umubyeyi ukubyaye, utekereza ko njyewe ndo igisimba? Njyewe Mutesi narakubwiye ngo nawe uzasenye, ngo ndakwifuriza gusenya?”
Ubwo yavugaga ibi ngibi, Mutesi yakomoje ku magambo yaba yarigeze abwira uyu Plaisir, aho yavuze ko yamubwiye ati “narakubwiye ngo vuba aha nawe Imana izagusura, ikwereke ko wakoze mu ijisho ryayo, ariko usenge umuhure ntizagusura nabi. Ariko izakwereka ikimenyetso ko pastor Mutesi yababaye.”
Muri aya majwi Mutesi yasabye Plaisir ko ibintu nk’ibi byahagararira aha ngaha. Yakomeje avuga ko akenshi bamuvuga akicecekera ntabigire intambara kubera ko abizi neza ko ibihe n’amakuba biba ku bandi nabyo byamubaho, ariko nanone abantu bajye bareka gukabya barengera bagamije inyungu zabo bwite kandi bavuga ko ari abakozi b’Imana.