Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), umunyabigwi Samuel Eto’o ashyirwa muri komite, aho ahagarariye Afurika yo hagati.
Aya matora yabereye mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe yabereye i Cairo mu Misiri. Yanitabiriwe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Amatora yagenze nk’uko yari yitezwe kuko benshi mu biyamamazaga bari abakandida rukumbi uhereye kuri Perezida Dr. Patrice Motsepe watorewe manda ya kabiri izarangira mu 2029.
Mu bandi batowe harimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun, Samuel Eto’o, wahagarariye igice cya Afurika yo hagati.
Ni nyuma y’icyumweru, uyu mugabo akomorewe ibihano yari yahawe na FIFA na CAF kubera imyitwarire idahwitse.
Abandi bashyizwe muri komite ni Umunye-Congo, Bestine Kazadi Ditabala uhagarariye Ruhago y’Abagore, Umunya-Liberia, Mustapha Ishola Raji, Umunya-Tanzania, Wallace Karia, Umunya-Ghana, Kurt Simeon-Okraku n’Umunya-Algerie, Sadi Walid.