Paul Kagame yoherereje ubutumwa bukomeye Perezida wa Congo ayisaba gushyigira u Rwanda

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Perezida Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aho yari amushyiye ubutumwa bwa nyakubahwa Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Byatangajwe ko n’ubwo Minisitiri Nduhungirehe yari ashyiriye Perezida Sassou N’guesso ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, banaganiriye kuri kandidatire ya Richard Mihigo u Rwanda rwatanzeho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Ishami rya Afurika ndetse n’uburyo bwo guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi abagabo babiri bavukana bakekwaho gusiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu

U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire. Muri Nyakanga 2023 Perezida Denis Sassou N’guesso yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali rwasize yambitswe na Perezida Kagame umudali w’ishimwe witwa ’Agaciro’, mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.

Uru ruzinduko kandi rwasize hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye yiyongera ku yandi 25 yasinywe muri Mata 2022 ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo Brazaville. Mbere y’uruzinduko rwa Perezida wa Congo i Kigali iki gihugu cyari cyemereye Abanyarwanda kujya muri iki gihugu nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi ku buntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved